ICYIGISHO CYO KU WA GATANU TARIKI 17-08-2018 NI KUKI HAJYA HABAHO IMIRIMO MBURAMUMARO MU NZU Z’ITIRIRWA IMANA?(IGICE CYA MBERE)
TURIRIMBANE INDIRIMBO YA 198 MU GUSHIMISHA IMANA. Umwami wacu, Yesu, Ni we Tangiriro Ry’ itorero yaremye Mu mazi n’ ljambo Yazanywe mw isi yacu No kudukiz’ ibyaha, Ngo tub’ Itorero rye Yaguz’ amaraso Itorero ni rimwe Mu mok’ atar’ amwe; Umwami waryo n’ umwe Riramusanganira Ifunguro ni rimwe Ritung’ abaryo bose; …