Month: February 2021

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU 26/2/2021 TUGEZWAHO NA JEAN BAPTISTE HAKIZIMANA

INTEGO:Umuntu ubasha kwihanganira ibimugerageza arahiriwe. Yakobo 1:12: Hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo. Nongeye kubasuhuza bene data dusangiye amakuba, ubwami no kwihangana biri muri Kristo Yesu, mbifuriza ineza y’Imana no guhora mwishimirwa n’Umwami wacu, Uwiteka akomeze abahe umugisha mwinshi. Nifuje ko tuganira iri Jambo ry’Imana rijyanye no kwihangana . Iyo turebye uhereye …

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU 26/2/2021 TUGEZWAHO NA JEAN BAPTISTE HAKIZIMANA Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA KANE 25-02-2021 TUGEZWAHO NA MBANZILIZA J.Damascène

Thème : UBURYO BWO GUTANGA ICYIFUZO IMBERE Y’IMANA(suite) Ubushize twaganiriye ku magambo avuga uburyo bwo gutanga icyifuzo imbere y’Imana, aho nababwiraga ko bica mu gutwara inda(gutwita), kandi bisaba kumenya gusobanura neza icyo ushaka, ukakirema nk’uko utanga commande k’umutailleur wawe cg umubaji ugukorera meubles, dusoreza ku ijambo rivuga ngo “Ntukabwire Imana uburemere bw’ikibazo cyawe ahubwo jya …

ICYIGISHO CYO KU WA KANE 25-02-2021 TUGEZWAHO NA MBANZILIZA J.Damascène Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA GATATU 24-02-2021 TUGEZWAHO NA Aimée Béatrice MUHAWENIMANA

Inyigisho:Nyir’umukumbi awugarutsemo. “Uku ni Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati aha hantu habaye amatongo,hatagira umuntu cyangwa itungo no mu midugudu yaho yose,hazongera kuba ibiraro by’abashumba aho bazacyura imikumbi yabo.Mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya,no mu midugudu y’ikusi no mu gihugu cya Benyamini,n’ahaherereye i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda,intama zizasubira …

ICYIGISHO CYO KU WA GATATU 24-02-2021 TUGEZWAHO NA Aimée Béatrice MUHAWENIMANA Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 23-02-2021 TUGEZWAHO NA marie Claire NYIRANEZA

ISOMO:SHIKAMA UHAGARARE KIGABO. Kandi hashize iminsi myinshi izuba n’inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhuma y’umuyaga mwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wuzakira.(Ibyakozwe n’Intumwa 27:20) Mu buzima tubayeho hari Aho tugera tukabona ibintu bidahinduka tukabona ibintu bibaye bibi mbese amanywa ntuyatandukanye n’ijoro,nta zuba nta nyenyeri ubona nkuko tubisomye muri icyo gice cy’ijambo ry’Imana.Wowe usomye iri Jambo …

ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 23-02-2021 TUGEZWAHO NA marie Claire NYIRANEZA Read More »

ICYIGISHO CYO KUWA MBERE 22/02/2021 TUGEZWAHO NA JEAN PIERRE NDAYISENGA

UZIRINDE Amahoro, Uyu munsi nifuje ko twaganira uburyo dukwiye kwirinda, nyuma y’uko Imana itugiriye neza ikaduha umugisha. Bye kutubera impamvu yo kwiyumva ko hari ibyo twagezeho ngo twibagirwe uwabitugejejeho cg ngo tumukoze isoni mu nyifato tugira iyo tumaze kumenyera umugisha. Kamere yacu abantu turibagirwa kdi tumenyera vuba. Imana itugira inama yo kwirinda hakiri kare tutarasohorezwa …

ICYIGISHO CYO KUWA MBERE 22/02/2021 TUGEZWAHO NA JEAN PIERRE NDAYISENGA Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU 19-02-2021

IGIHAGARARO CYAWE IMBERE Y’ABANTU GIKWIYE KWEREKANA/ KUBAHISHA IMANA IYO MUZIRANYE KOKO. Kumenyana bibaho hagati y’abantu iyo umwe azi neza undi, n’uwo wundi akamenya mugenzi. Aha iyo tuvuze Imana yo, izi buri wese kuva ataraba urusoro munda nya nyina. (Yeremiya 1:5. “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”) Ahangaha …

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU 19-02-2021 Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA KANE 18-02-2021 TUGEZWAHO NA AMANI FIDELE

Imana yacu ntigasuzugurwe tureba Kubara 25:11Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye. Yego, Finehasi yanze kubona Imana ye isuzugurwa n’abamidiyani, yanze kubona abantu bacecetse ntacyo bakora kandi Uwiteka arimo gutukwa n’abanyamahanga uko biboneye. Bijya bibabaza noneho iyo abo …

ICYIGISHO CYO KU WA KANE 18-02-2021 TUGEZWAHO NA AMANI FIDELE Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA GATATU 17-02-2021 TUGEZWAHO NA EV NDATIMANA JEAN MARIE VIANEY

Bavandimwe bana b’Imana bari muri GBI, ndabaramukije mwese,Yesu ashimwe cyane. INSANGANYA MATSIKO“: GUHABWA UBUSHOBOZI BWO KUBA UMWANA W’IMANA “ 📖(Yoh.1:12-13)” Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’ImanaAbo ntibabyawe n’amaraso n’ubushake bw’umubiri cyangwa n’ubushake bw’umugabo ahubwo babyawe n’Imana”. Ijambo ry’Imana ritwereka ko tumaze kwemera Yesu no kumwizera twabyawe ubwa2 muburyo bw’umwuka( …

ICYIGISHO CYO KU WA GATATU 17-02-2021 TUGEZWAHO NA EV NDATIMANA JEAN MARIE VIANEY Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 16-02-2021 TUGEZWAHO NA Pastor Dominique RWAKUNDA

Matayo 6:6; Luka 11:1; Abaheburayo 11:6. Twatangira twibaza ngo gusenga ni iki?Gusenga ni ikiganiro umuntu agirana ni Imana, kikaba ari igikorwa gihuza umuntu n’Imana. 👉🏻Gusenga byatangiye kera mu gihe cya Enoshi. Icyo gihe nibwo abantu batangiye kwiyambaza Uwiteka. “Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka.” (Itangiriro 4:26). Abisirayeli bategetswe …

ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 16-02-2021 TUGEZWAHO NA Pastor Dominique RWAKUNDA Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA MBERE 15-02-2021 TUGEZWAHO NA MBANZIRIZA JEAN DAMASCENE

Ikigisho cyo kuwa 15/02/2021 Umwigisha: MBANZILIZA J.Damascène Theme : UBURYO BWO GUTANGA ICYIFUZO IMBERE Y’IMANA Abantu benshi bajya imbere y’Imana gusenga, bafite ibyifuzo bitandukanye, bamwe bagasubizwa, abandi ntibasubizwe. Ariko rero nubwo abo baba batasubijwe ntibivuga ko Imana iba itabumvise. Bamwe batangira kwivovota, abandi bati Mana Mana, abandi bakava mu byizerwa, bagata ibyiringiro. Ariko si byiza …

ICYIGISHO CYO KU WA MBERE 15-02-2021 TUGEZWAHO NA MBANZIRIZA JEAN DAMASCENE Read More »