Month: August 2021

ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 31-08-2021 TUGEZWAHO NA esther UWINGABIRE

Intego :kugira umutima unyuzwe Dusome 1 Timoteyo 6:6Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije nokugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi. Imana ishimwe iduhaye umwanya ngo tuganire ayamajambo y’Imana. Dusome impuguru zandikiwe Timoteyo amuhugurira kugira umutima unyuzwe. Kubaha Imana kwacu kugomba gufatana nokugira umutima unyuzwe iyo umuntu atanyuzwe nibyo atunze_ nubuzima abayemo Usanga bene abo bantu bagerageza …

ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 31-08-2021 TUGEZWAHO NA esther UWINGABIRE Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA MBERE 30-08-2021 TUGEZWAHO NA SAFARI ERIC

Intego: Kwihangana.……………………………… Dusome, Yakobo1:2-3 Benedata mwemere ko ari iby’ibyishimo nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe,mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana,ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato. Ibyakozwe n’Intumwa 5:41. Umwami wacu ashimwe cyane iri Jambo kwihangana rigora benshi kuko akenshi bamwe bibwira ko gukorera Imana bikuraho ibigeragezo ariko …

ICYIGISHO CYO KU WA MBERE 30-08-2021 TUGEZWAHO NA SAFARI ERIC Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA GATATU 25-08-2021 TUGEZWAHO NA PASITERI EMANNUEL NDIKUBWIMANA

KUMARANA IMINSI N’IMANA/GUTINDANA N’IMANA Kuva 34:27-29 27-Uwiteka abwira Mose ati “Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe n’Abisirayeli, rihagaze kuri ayo magambo.”28- Amaranayo n’Uwiteka iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by’amabuye amagambo y’isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi. Mu maso ha Mose harabagirana 29- …

ICYIGISHO CYO KU WA GATATU 25-08-2021 TUGEZWAHO NA PASITERI EMANNUEL NDIKUBWIMANA Read More »

iCYIGISHO CYO KU WA KABILI 24-08-2021 TUGEZWAHO NA AMANI Fidele

Twerekeze imitima ku Mana Dutekereze inzira zacu tuzigenzure, tubone kugarukira Uwiteka. Twerekeze imitima yacu ku Mana iri mu ijuru, Tuyitegere n’amaboko yacu.Amaganya 3:40-41 Yeremiya muri izi ndirimbo z’Amaganya cyane cyane muri iki gice avuga uko Uwiteka yabakubise kandi akabikora ababaye cyane. Hepfo Yeremiya aravuga ati: nubwo wadukubise ariko hari icyo nibuka ngakomera ati: 22-23 iki …

iCYIGISHO CYO KU WA KABILI 24-08-2021 TUGEZWAHO NA AMANI Fidele Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA MBERE 23-08-2021 TUGEZWAHO NA JEANNE TESIRE

UWITEKA NIWE WOMORA IBIKOMERE BYO MU MUTIMA. Ndabaramukije mu izina ry’umwami wacu Yesu Kristo.Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo no gufashwa n’umwuka Wera bibane namwe mwese. 👏🏻Nshimye Imana yongeye kutwimana tukaba tugihumeka umwuka w’abazima izina ryayo nirishyirwe hejuru 🙌🙌 Aka kanya keza k’umugisha tugiye kuganira ku ijambo ry’Imana rifite umutwe uvugango:UWITEKA NIWE WOMORA IBIKOMERE BYO MU …

ICYIGISHO CYO KU WA MBERE 23-08-2021 TUGEZWAHO NA JEANNE TESIRE Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU 20-08-2021 TUGEZWAHO NA JAMES TUYIZERE

Ndabasuhuje mu izina rya Kristo Yesu. TUGIYE KUGANIRA IJAMBO RY ´IMANA 📖Yakobo 1:12-15 Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo …

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU 20-08-2021 TUGEZWAHO NA JAMES TUYIZERE Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA KANE 19-08-2021TUGEZWAHO NA JEAN CLAUDE MUTABAZI

KWIKOMEZA KU UWITEKA Yesu ashimwe cyane bene Data.Nizeye ko dukomeje guter’intambwe no kwigir’imbere mu Mwuka kuko Umwami adahwema kutugaburira ibyo kurya bidukwiye buri munsi akoresheje mwe mwese hano kuri iri riba yadufukuriye. Mureke turirimbane iyi ndirimbo ya 361 mu gushimisha: 1.Uwo njya nikomezaho, Nta wundi, ni Krisito.Reka mubashimire, nti :Yesu ni W’ umpagije.Yanyitangiyehw icyiru,Angur’ amaraso …

ICYIGISHO CYO KU WA KANE 19-08-2021TUGEZWAHO NA JEAN CLAUDE MUTABAZI Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA GATATU 18-08-2021 TUGEZWAHO NA HAKIZIMANA Theogene.

INTEGO:MBESE NIGUTE TWITWARA IMBERE Y’IMANA Dusome4 Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, N’ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya.5 Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.6 “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.(Yobu 27:4;6)Uko tubayeho muriyisi hari uko tugenda twitwara kuko twese ntiduhuza imico cyangwa imyitwarire, …

ICYIGISHO CYO KU WA GATATU 18-08-2021 TUGEZWAHO NA HAKIZIMANA Theogene. Read More »

ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 17-08-2021 TUGEZWAHO NA ERIC HITAYEZU

Intego :Babarira umuntu Abaroma:12 :8,17 ugira imbabazi azigire anezerewe.[17]Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Mwaramutse nshuti bakundwa ” uwo ni nde udakosa ntakorerwe ikosa?” Imbamutima z’ umubabaro za muntu nizo mbamburambabazi kuwamaze gusogongera akamenya neza ko gusaba imbabazi ari ubupfura kubabarira bikaba ubutwali subiza amaso inyuma …

ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 17-08-2021 TUGEZWAHO NA ERIC HITAYEZU Read More »

ICYIGISHO CYI KU WA MBERE 16-08-2021 TUGEZWAHO NA MBANZIRIZA JEAN DAMASCENE

KUBAKA KU RUFATIRO 1Abakorinto 3: 10 – 15[10] Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro, nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge, undi yubakaho.[11] kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo.[12] Ariko umuntu niyubaka kuri urwo rufatiro izahabu cg ifeza cg amabuye y’igiciri cyinshi, cg ibiti, cg ibyatsi, cg ibikenyeri,[13] umurimo w’umuntu wese uzerekanwa. …

ICYIGISHO CYI KU WA MBERE 16-08-2021 TUGEZWAHO NA MBANZIRIZA JEAN DAMASCENE Read More »