Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana,
(Ibyakozwe 3:19)
👉🏻uyu munsi muri iki gitondo nashimye kuvuga kuri iri jambo ryo Kwihana kugirango ngo iminsi yo guhembuka ibone uko iza ,nta wavuga ko ibi bihe byiza ,iyi minsi myiza ,iyi mpemburo atayicyeneye ariko ngo kugirango ize ibanzirizwa n’iki ngo mwihane kandi muhindukire wakwibaza uti kwihana kwiza gukorwa gute ❓muri iki ikigisho turarebera hamwe uburyo butatu bwagufasha kugera Ku kwihana nyako .
1⃣Kwemera icyaha no kubabazwa nacyo Iyo dusomye Luka 15:17 tuhasanga umwana w’ikirara wari waratorongeye asiga ababyeyi be ,tumubona ubuzima bwamukubise ari kwibaza kubyo yakoze bibi aho agira ati abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza naho jye inzara itsinze hano Aha ari kubitekerezaho ndetse akumva uburemere bwo guhemuka ,kubwo kubabazwa n’amakosa ye arumva nta kindi kimukwiriye uretse kuba umugaragu naho ibyo ubwana byarorera.
Kwihana nyako kubanzirizwa no kwemera icyaha kandi kikagutera agahinda ko kumva ko wahemukiye Imana ndetse n’uwo wagikoreye. Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.
(2 Abakorinto 7:10)
2⃣kwatura icyaha cyawe ” Zaburi 32:1-5″ Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, Ibyaha bye bigatwikirwa.
Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, Umutima we ntubemo uburiganya.
Ngicecetse, Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira.
Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi. Nakwemereye ibyaha byanjye, Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti”Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”, Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.
👉🏻kumenya icyaha wakoze no kubabazwa nacyo ntibihagije ngo uhabwe imbabazi z’Imana ,aha niho Yuda atandukanira na Petero -ahubwo utera iyi ntambwe ya kabiri yo Kwatura icyaha wakoze ,Dawidi ati ngicecetse amagufwa yanjye ashajishwaho no kuniha kwanjye umunsi ukira .ukuboko kwawe Ku manwa na nijoro kwarandemereraga .utaratura icyaha ukuboko kw’Imana ntiguhwema kukuremerera mbega nihahandi wiha amahoro ariko ukujya wumva bitararangiye wahura nuwo wahemukiye igitima ngo bi- bi-bi ukumva haracyari ikibazo utaratura ukuboko kurakuremereye
- Ntibishoboka kugubwa neza umuntu agihishiriye icyaha cye
3⃣Guhindukira ukava mu bikorwa bibi wakoraga ugafata inzira nziza igana Ku Mana
👉🏻Twasomye ijambo ngo nuko mwihane muhindukire ,ibyaha byanyu bihanagurwe …..(ibyakozwe n’Intumwa 3:19)
👉🏻Nyuma yo kwemera icyaha ukababazwa nacyo ,ukacyatura hakurikiraho intambwe ya nyuma yo kwihana kwiza cyangwa kwa nyako , ni ukureka icyo wakoraga ugahindukira ,ukareka icyerekezo warurimo ugafata ikindi cyerekezo
Luka 15:20 umwana yafashe umwanzuro wo gusubira kwa se
👉🏻guhindukira bivuze guhindura imitekerereze ,imyumvire ,imigendere ingeso n’ibindi ugafata umurongo mwiza wo kubana n’Imana
👉🏻kwihana kwiza kurangwa n’izi ntambwe ,kumenya ,kubabazwa ,kwatura ,Guhindukira ubundi iminsi myiza yo guhembuka ntuyinginga yizanamo ,Ukeneye ibihe byiza ucyeneye guhembuka reba ko uri muri uyu mwanya wo gutunganira Imana muri ubu buryo Imana iguhe umugisha
👉🏻Mana tugushimiye ijambo ryiza twumvise fasha imitima yacu yumvise duhe imbaraga zo kugera kucyo utwifuzaho mu izina rya Yesu,
Amen
Shalom shalom