ICYIGISHO CYO KU WA KANE 08-10-2020 TUGEZWAHO NA AMINA ANGE KUZO

Thème : tuvuge ubutumwa bwiza bw’ubwami.

Matayo 9:35 Yesu agenda mu midugudu n’ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose.»
‭‭

Yesu atangiye misiyo ye yakoranye umwete : yashatse intama yazimiye afite umwete mwinshi
Yari azi ko igihe cye ari gitoya, mu myaka itatu gusa ibyo yakoze kubyandika ntibyarangira.

Yohana 21:25 Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.

Ngo yigishaga mu masinagogi iby’ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana
ubu butumwa bwiza bw’ubwami ni ubuhe?

1️⃣Ni ukubwira abantu ubwami bwo ijuru ari ubwa bande ?

Matayo 5 :3

abakene mu mitima

Abashavura

Abagwa neza

Abafite inzara n’inyota byo gukiranuka

Abanyambabazi

Ab’imitima iboneye

Abakiranura

Abarenganyirijwe gukiranuka

Abo bose bafite ingororano nyinshi mu ijuru

Abigishwa bibwiraga ko ubu bwami bwari ibw’igihe cyabo, ko mesiya yari aje guhindura iby’ibihe barimo ku isi.

2️⃣Ariko Yesu yaje abwiriza iby’ubwami bwo mu ijuru.

Matayo 19:27-28
«Maze Petero aramubaza ati “Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, none se tuzamera dute?” Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w’umuntu azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli imanza.»
‭‭

3️⃣Yesu yarashishikajwe no kugirango tubone ubugingo buhoraho

Nk’uko Yohana 3:16 «Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.»

Kuko iby’ino mu isi bigira iherezo

Ariko ibyo mu bwami bwo mu ijuru ni ibihoraho

Ni uko Yesu aboneraho abwira abigishwa be muri Matayo 9:37-38

«Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.”»
‭‭

Kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje akandi intama za zimiye zikiri nyinshi, ari ngombwa ko abakozi b’Imana biyongera, atari abo kujya kugatuti gusa, ahubwo abo gusenga biginga Imana, ngo abatarakizwa bakizwe, babwirize mu buhamya bwabo no mu mbuto bera.

Kandi basenga ngo Imana yohereze n’abandi basaruzi, kuko ibisarurwa ari byinshi.

Kandi misiyo yatangije akayisigira abigishwa irakomeje, nicyo gituma yohereje umwuka wera .

Ibyakozwe n’intumwa 1:7-8
Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine. Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”

Icyo duhamagariwe abakijijwe ni ukuzuzwa imbaraga z’umwuka wera mu gusenga, ubundi tukabwiriza iby’ubwami bw’Imana,Imana igakora imirimo n’ibitangaza, abantu bakaza kuri Yesu.

Imana iduhane umugisha

Leave a Comment

Your email address will not be published.