Shalom!
Zaburi ya 10 itwereka ubwihebe mu mutima w’umuntu kubera ko ibibera impande ze zose ari urugomo n’igomwa kandi Imana igasa n’itabyitayeho.
1 Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure? Ni iki gitumye wihisha mu bihe by’amakuba no mu by’ibyago?
…
4 Umunyabyaha nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri, Aravuga ati”Ntazahora.” Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo”Nta Mana iriho.”
(Zaburi 10:1,4)
Ibi byiyumviro nanjye njya mbigira rimwe na rimwe, iyo mbona akarengane kandi ntacyo mbasha kugakoraho.
Pawulo niwe wanditse amagambo andema umutima:
18 Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa,
19 kuko ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana,
(Abaroma 8:18;19)
Nawe ndibwira ibihe nk’ibyo bikugeraho. Ukomezwa n’iki ngo dufashanye, duhumurizanye?
Israel Mbonyi niwe waririmbye ” Hari Ubuzima”. Ndayigutuye.
Nikoko hari Ubundi buzima. 1Tesalonike 4 Pawulo avuga ku kugira ibyiringiro, agasoza icyo gice agira ati, “Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.”
(1 Abatesaloniki 4:18)
Mfasha ngufashe, duhumurizanye. Ni iki kiri kuguhumuriza muri iyi minsi?
Ibihe byiza kuri mwese!