INTEGO: SABA IMANA GUHUMUKA UHISHURIRWE IBYAHISHWE
🤝Yesu ashimwe Benedata dufatanije urugendo rujya mu ijuru .
Nagiriwe ubuntu n’Imana bwo kongera kuganira namwe ijambo yanshyize ku mutima .
Dusome
📖 Ibyahishuwe 3:18 “Dore ndakugira inama ungureho izahabu
yatunganijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi ,kandi ungureho n ‘imyenda
yera kugirango wambare isoni z ‘ubwambure bwawe zitagaragara,kandi ungureho
umuti wo gusiga kumaso yawe kugirango uhumuke.”
👩💻Nasomye
👉🏻ay’amagambo nsanga akomeye kandi ari meza :
👌 Hahumuka uhumye🥺 haba
kumaso👀 y ‘umubiri cyangwa kumaso y’ umwuka ,
👌Iyo uhumutse uritegereza 😳ukabona
ugahishurirwa !Hallellua !
👥Abantu bakeneye ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru kuko ibi Paulo yigisha
yahamije ko atabyigishijwe n’ umuntu ahubwo yabihishuriwe biva mw’ ijuru.
👆Iyo urebye , ubona ko yatangiye bimukomereye avuga ati nshaka gukora icyiza ikibi
nanga kikaba aricyo nkora kugeza ubwo avuga ngo mbonye ishyano umubiri untera
gukora ibyaha nzawukizwa n’iki?
Aza guhishurirwa ko Imana izamukiza muri Kristo
Yesu (Abaroma 7); ageze mubice 8:1 ahishurirwa ko abari mu Kristo Yesu nta teka
bazacirwaho.
👥Abantu bakeneye ihishurirwa mu mwuka no mu buzima busanzwe.
✅ Umuntu ufite
ihishurirwa mu mwuka aba atera intambwe mu guhinduka kuri kamere.
✅ Ikindi mu buzima busanzwe Imana itubikiye imigisha myinshi nuko habuze ihishurirwa.
🤲 Imana iguhishuriye icyo wakora wasanga ugize umugisha mu buryo butangaje.
umukristo atagira ihishurirwa aba mu gakiza katamunejeje kuko atazi n’ agaciro
afite muri Kristo Yesu, satani akagukandamiza uri umwana w’ Imana akakwihebesha
kugeza igihe wumva gupfa bikurutira kubaho.
💬Yesu yaravuze ngo: Ntawuzi Data keretse uzi umwana, kandi ntawuzi umwana
keretse uwo Data ashatse kumuhishurira.
👉🏻 Ndi wowe nasaba Imana mbere y’ ibindi
byose guhishurirwa Kristo kuko umunsi wamumenye uzasanga arimo byose;
📖Yohana
1:16″ ibimwuzuye nibyo twahaweho n’ ubuntu bukurikira ubundi, kandi muri we
niho ubutunzi bwose bwahishwe.”
👋Ushobora kumara imyaka myinshi mu rusengero utaramenya Kristo.
Umuririmbyi yaravuze ati n’utumbira Yesu uzasa nawe, bose bazamenya ko ubana nawe bareke
ubugome bitabe Yesu.”(indirimbo yo mugitabo nkunda cyane)
👌Aho ihishurirwa ritari abantu baba ibyigenge ( bararimbuka) urugero: Abantu
bakoze amakosa mu butayu Imana ibateza inzoka zirabarya.
Mose atakira Imana ngo ibakize
💬Imana ibwira Mose ngo acurishe inzoka 🐍mu muringa ayimanike ku giti
💬Imubwira ko umuntu wese uri buyirebe ari bukire ubumara bw’ inzoka.
👥 Abantu badafite ihishurirwa baranga bahitamo kwicwa n’ ubumara bw’inzoka.
Ese murumva kureba ku giti byari ibintu bifata amasaha angahe ?Ariko banze
kuyireba kuko nta gakiza bayibonagamo.
Ni Kimwe n’ igihe cyacu agakiza tukamazemo igihe ariko ibyaha bimwe byatunaniye kubireka ;
🛐Paulo ati
mbasabira uko nsenze, kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera,
Abefeso1:16-18
👆Iyo ukozwe ku Maso👀 ubona Imana mu rundi rwego.
Nkuko Paulo yabivuze mu rwandiko yandikiye
Abafilipi 3:7-14
🛐Saba Imana guhumuka uhishurirwe .
Ibyahishuwe 3:18 haravuga ngo: “Ungureho umuti wo gusiga ku Maso ubone
guhumuka.” Imana iguhe ihishurirwa mu mwuka no mu buzima bwawe bwa buri
munsi umenye uko ubwitwaramo uzaba umutsinzi no kurushaho amen.
Mugire ibihe byiza .🙏
Mwari kumwe n’ umuvandimwe wanyu
Uwimana M. Goretti