UMUMARO WO KWICISHA BUGUFI
Dusome: imigani22:4 uwicisha bugufi akubaha Uwiteka ingororano ye ni ubukire icyubahiro nubugingo
2 abami2:9 Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati nsaba icyo ushaka cyose ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.Elisa aramusaba ati ndakwinginze ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe .10 Eliya aramusubiza ati uransaba ikiruhije cyane icyakora nubona nkigukurwaho birakubera gutyo,ariko nutambona siko biri bube
Hari abatubanjirije batubereye urugero rwiza rwo kwicisha bugufi.
👉Urugero rwiza rwa Yesu aho yicishije bugufi akavukira mu muvure mukiraro k’inka ariko akaza kuducungura akazuka akajya mu ijuru none akaba yicaye iburyo bw’Imana ni Umwami wacu iteka ryose niwe utuvuganira imbere y’Imana.
👉Elisa nawe yikishije bugufi aba umugaragu wa Eliya ndetse hariya mubami tutasomye yatubwira ko yajyaga amwoza n’ibirenge kandi yari umuntu ukomeye ariko kubera kwicisha bugufi yabonye imigabane ibiri y’umwuka wa Eliya kugeza nubwo amagufaye yazuye umuntu.Natwe nitwicisha bugufi ingororano zacu ni ubukire,icyubahiro,ubugingo buhoraho nkuko twabisomye hejuru Imana ibahe umugisha.
Mwene so HAKIZIMANA Theogene