ICYIGISHO CYO KU WA 06-06-2022 TUGEZWAHO NA JAPHET ADEPR KARONGI

KUGIRA UMWUKA WERA NO KUYOBORWA N’UMWUKA.

👉🏼Nifuje ko dukomeza kuganira k’Umwuka Wera

👉🏼📖IBYAKOZWE n’ Intumwa 2:2-4,17-18
[2]Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.

[3]Haboneka indimi zīgabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.

[4]Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.

[17]‘Imana iravuze iti:Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka,Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose,Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura,N’abasore banyu bazerekwa,N’abakambwe babarimo bazarota.

[18]Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye muri iyo minsi,Nzabasukira ku Mwuka wanjye bazahanura.

👉🏼 Indirimbo y’107 mugakiza, ivuga Ngo twemezwa n’iki ko tuzagera mu ijuru N’UMWUKA w’ihoraho…..

Nshuti bakundwa uyu munsi nifuje ko tuganira ku IJAMBO RY’IMANA rivuga ko dukwiye kugira Umwuka Wera mubuzima bwacu bwa gichristo.

Kandi Nyuma wo kuwuhabwa tukanawubungabunga kugirango utugumemo.

Aha wakwibaza Ngo mbese ko Maze Imyaka myinshi Murusengero mfite Umwuka wera❓
Ese Nyoborwa N’UMWUKA❓

⚠️ Reka mbibutse ko ubu Umwuka w’Uwiteka Ari kugenda ava mubantu be😭😭

Muntu ucyumva GBI itakimushishikaza, cunga neza niba Umwuka w’Uwiteka akiba muri wowe cyangwa niba yarigeze Aba muri wowe.😭😭

1 Samuel 16:14-15
[14]Icyo gihe umwuka w’Uwiteka yari yavuye kuri Sawuli, kandi umwuka mubi uvuye ku Uwiteka yajyaga amuhagarika umutima

👉🏼😭😭Sawuli Umwuka w’Uwiteka yamuvuyemo Disi nkuko nawe yigendeye😭😭.‼️⁉️

👉🏼Mwaretse tukongera tukinginga Uwiteka akatugarurira Umwuka we muri twe❓

1Samuel15:10-11
10 Bukeye ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Samweli aravuga ati

11 Nicujije icyatumye nimika Sawuli kuko yateshutse akanga kunyoboka, ntasohoze amategeko yanjye. Samweli abyumvise ararakara, akesha ijoro atakambira Uwiteka.

👉🏼Reka nsoze mbibutsa ko Uwiteka asigaye yicuza icyatumye aguha Umwuka we Ngo akuyobore none ukaba usigaye wiyobora kuko wamuharitse,cg wateshutse ukaba waramwirukanye😭😭⁉️‼️

Yewe Sawuli weeee wowe Imana yabwiraga ibidasanzwe ,wowe kimikishije
Amavuta,wowe yiyeretse ukaba Umuyobozi ukomeye,Wowe urigutuma Uwiteka yicuza ushatse wakongera ukumva Umwuka Wera agize ikintu akora muri wowe.

Kera Umwuka Wera ukimwumva yaravugaga ukamenya icyo uvuze,

Mbese Umwuka Wera yanjyaga agufasha muri byose none umubiri usigaye ukwiyoborera.

Yamirimo itangaje Umwuka Wera yagukoreraga yaribagiranye muri wowe
Mbese bisigaye bitoroshye.

👉🏼 Umwuka Wera yanjyaga akwibutsa ko Amasaha ya Repetition ageze ugahita wihuta none ubu aho yigendeye byabaye ibindi, bizi Abayobozi😭😭

Kubona Umwanya wo Kubohoka kurubuga byaragabanutse Kandi uko wasomaga cyangwa ukavuga hari ikintu cyahindukaga muri Wowe.

Imana iturengere Kandi dusabe itugarurire Umwuka Wera yongere Abe muritwe Kandi atuyobore.

Imana ibahe umugisha.
Yeri Japhet.
Ndabakunda.

Leave a Comment

Your email address will not be published.