ICYIGISHO CYO KU WA 30-03-2020 TUGEZWAHO NA AMANI FIDELE

Kuri iyi si abami n’abatware, abakomeye n’aboroheje babuze uburyo n’uko bagira ariko Yesu wacu ntabura uko agira niyo mpamvu ari byiza kumwiringira.

Tugiye kuganira Ijambo ry’Imana rivuga Kwiringira Uwiteka ni yo option ikwiye kubanza

Yeremiya 17:7-8,13-14
▶ “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.

▶ Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”

▶ Uwiteka Byiringiro bya Isirayeli, abakwimūra bose bazakorwa n’isoni. Abanyimūra bazandikirwa mu isi kuko bimūye Uwiteka, kandi ari we sōko y’amazi y’ubugingo.

▶ Nkiza Uwiteka nzabona gukira, undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe ryanjye.

Umwami w’i Samariya ubwo yari yaragoswe inzara imeze nabi yatumye kuri Elisa aramubwira ngo: [ko ibi byago byaturutse ku Uwiteka, aracyamwiringirira iki kandi… 2 Abami 6:33]

Ariko muri iki gitondo ndashaka kukubwira ko mu buzima bwawe nutagira Uwiteka ngo abe uwa mbere, abe uwo wirukira kuri buri détail y’ubuzima bwawe bwose uzahora utsindwa kdi uzajya ugaruka ku Uwiteka ufite isoni n’ikimwaro kuko uzajya umugarukaho watsinzwe.

Tugarutse aho twasomye hatubwiye ngo:

  1. Hahirwa umuntu wiringira Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.
  2. Inyungu zivamo ni uko:
    ▶Ahita amera nk’igiti gitewe hayi y’amazi, inyungu zivamo ni uko:
    ©Kidatinya amapfa ahubwo ibibabi byacyo bihorana itoto ndetse n’ayo mapfa ntikiyitaho.
    ©Ntikireka kwera imbuto zacyo.

Uzabona abantu bamwe kubera amahoro bahorana, nubwo intambara zaba nyinshi bahorana ibyinshimo. Kuri bo nta byacitse, bahora bumva bakomeye nubwo abandi baba basakuza.

Ibuka Gehazi asanga Elisa mu nzu ati: Databuja uzi ingabo zitugose uko zingana hano hanze? ariko kubera ukuntu imizi ya Elisa yari ishinze ahantu hari amazi yaramubwiye ngo Uwiteka we, mufungure amaso wenda yashira ubu bwoba agihumuka, yahise atuza umutima.

Abantu kuko bamenyereye kwirwariza bituma baza ku Mana badashize amanga. Kuko burya iyo wabanje kwishongora ku muntu kdi byamara kugucanga ukaza kumureba bihita bituma wumva usuzuguritse.

Tujye tuza ku Mana hakiri kare rwose. Uziko nta kintu cyoroshye na kimwe tubasha kwikorera.

Bakristo, ndabinginze ngo mwige gusengera akantu kose, karya wumva ko ari gato cyane kuko:

1⃣ Uwiteka ni we byiringiro kdi niwe ufite imbaraga zo kuturengera ku munsi mubi.
2⃣ Uwiteka niwe soko y’amazi y’ubugingo, ni we soko y’umugisha wose, niwe byiringiro by’ejo bidashidikanywa iteka ryose.

Impamvu tujya duhura n’ibikomeye tugacika intege ni uko tugira false expectations (twizera ibidahoraho).

Umugabo washatse aragutenguha, umugore wawe aragutenguha, abana wagiriye ku bise bagukorera ibintu ukibaza ko ari bo bikagushobera. Akazi karanga, business irapfa, umuntu wagiriye neza akwitura inabi ukibaza uko bigenze.

Ariko kwiringira Uwiteka ntibikoza isoni. Mu mibereho yawe yose ujye ushyira Uwiteka imbere ntacyo uzakorwa n’isoni.

Abaroma 5:3-5
▶ Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana,

▶kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.

▶ Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe.

Paulo yabanje kubabwira dufite amahoro, kdi n’ibyishimo byo kuzabona Umwami. Ahita yongeraho ko twishimira n’amakuba, atera kwihangana, kwihangana bitera kunesha noneho uko kunesha bigatera ibyiringiro.

Mugire umunsi mwiza rero amahoro y’Imana abane namwe.

Fidèle Amani

Leave a Comment

Your email address will not be published.