Mwiriwe neza bakundwa
Mwebwe mwese mwabonetse amanywa mukagenda murushaho kutwungura ku bw’ijambo twaganiriye mu gitondo Imana ibahe umugisha
Uyu mugoroba reka dufate impamba y’ijoro.hari ubwo umuntu yayigendera iminsi n’amajoro 40
Dusome
Ibyak 24,16
Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.
Nifuje ko tuganira ku ijambo ryo gukiranuka
Mu gitondo twaganiriye ku ijambo ryo gusenga ubutarambirwa.Twibukiranyije twarebeye hamwe inkuru z’umupfakazi wari ufitanye ikibazo n’umuntu bagomba gukiranurwa n’umucamanza.nk’uko twabibonye umupfakazi yagiyeyo bwa 1 ntiyagira icyo amaumarira arko ntiyacika intege akomeza kujyayo kenshi kdi amusaba ko yamurengera.Byageze aho umucamanza aramurengera bivuye ku gutitiriza kwe.Uku niko Imana ijya irengera intore zayo ziyitakira amanywa n’ijoro.Imana ishimwe
Aya magambo dusomye nimugoroba yavuzwe na Paulo ubwo yari arimo yiregura ku birego bitandukanye yaregwaga imbere y’umucamanza.Twibukiranye ko Paulo nyuma yo gukizwa yakoze ingendo nyinshi mu bihugu bitandukanye abwiriza ubutumwa bwiza.Aho yajyaga hari benshi barwanyaga inyigisho no guhamya kwe ndetse bagashaka ko anaceceka burundu.Aha niho wasangaga bamuhimbira ibyaha atakoze ngo bamukangishe aceceke cg yicwe.
Ariya magambo yayavuze amaze kwiregura agaragaza ko nta kibi yakoze.aravuga ati mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi ngirira Imana n’abantu.
Bene Data hari ibyo tubamo,dukora,tuvuga,….ugasanga hari icyo abantu babivugaho (kibi cg kiza).none se hataragira undi ubivugaho umutima wawe ubivugaho iki,Imana ibivugaho iki?
Hari igihe dutinda mu mpaka dusubiza ku byo twavuzwe,arko se ibyo umunwa wawe usuniza nibyo umutima usubiza?
Umuntu mu ruhande rwe ashobora gukora ibyo gukiranuka,arko abamukikije bakabibona nko gukiranirwa.niba umutima wawe uzi ko ukiranuka wibitandaho.Nasanze Imana yaraduhaye umucamanza utubamo.uwo ni umutima kdi ntujya ubeshya.iyo ukoze ikiza urabikubwira wakora ikibi ukakubwira ko ari kibi
Paulo ati mpirimbanira.Imana idufashe guhirimbanira,kumaranira,gukoresha imbaraga zose n,uburyo bwose twatunga imitima itaturega ibibi imbere y’abantu n’Imana Data
Kwa gusenga twaganiriye mu gitondo kugira umumaro iyo umuntu asenganye umwete kdi afite bene uyu mutima.
Imana iduhane umugisha .
Ndabakunda