Ndashima Imana impaye kano kanya kugirango tuganire mumpera z’uyu mwaka w’2019.
THEME:WARAHABAYE MANA ππ»ππ»ππ»
π 2 AbaKorinto 1:3-6,10-11
[3]Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose,
π Hashimwe Imana Data wa twese Nyirimbabazi wahabaye akaturindira ubuzima ,akaturindira Imiryango yacu ,akaturinda ishavu kuba ku babuze ababo,akabana natwe muri byose twanyuzemo,akaba bugufi bwacu kuri twe twagereragejwe ariko tu ukabyitwaramo nezaππππ»ππ»ππ»
Hashimwe ,Christo waturinze uburwayi bukomeye bwari buduhagurukiye ππ»ππ»
Hashimwe UWITEKA waje kungo zacu akazirinda Inkongiππ»ππ»ππ
Hashimwe Yesu Waturinze amarira byari byarangiyeππ»ππ»ππ»
Hashimwe Yesuuuuuuuu wahabaye ππ»ππ»
[4]iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana,
[5]kuko nk’uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.
[6]Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n’iyo natwe tubabazwa.
ππΌπNsoza nagirango mbibutse ko Imana yaje I Katurokora urupfu rukomeye muri 2019ππππ»ππ»ππ»
[10]Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora,
ππΌNdashima Imana ko yaje ikaturinda ndetse I Kanaturokora,ndashima Imana ko GBI tumaze uyu Mwaka w’2019 kucyandika bikemeraππππ»ππ»ππ» ndashima Imana ko yarokoreye ubugingo ikaburinda urupfu rukomeye rw’iteka.ππ»ππ»ππ»
[11]namwe mufatanije natwe gusenga kugira ngo impano twaheshejwe na benshi, benshi bayishimire Imana ku bwacu.
ππΌGBI nimureke dusenge duhamagare Imana ahari no muri 2020 izongera itwiyereke twese abafite kwizera,nimureke tube Maso kugirango ubugingo bwacu UWITEKA abwishimire.
βGBI nyamara dushatse 2020 twa kwiha intego yo gusenga cyane kugirango Imana itubona neza imbere yayo,kuko Imana ishaka ko uwasengaga rimwe yajya asenga kabiri kuko ibije guhiga ubugingo bwawe bije ari byinshi.
Gusa ndashima Imana ku bafite gahunda yo kumwegera ko yavuze abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.
Nshuti bakundwa ndabifuriza ko 2020 Imana yabaha ubushobozi bwo kuzahangana nibyaha .
ππ»ππ» Ndashima Imana ko izakomeza kuhaba muri 2020 ikazaturokora imigambi ya Sataniππ»ππ»
Imana ibahe umugisha .
Uwanyu Japhet.
Ndabakunda.