ICYIGISHO CYO KU WA GATANU 02-07-2021

TURIRIMBANE INDIRIMBO YA 120 MU NDIRIMBO ZO GUSHIMISHA IMANA

IGIHE NYACYO NICYO KIGARAGARAZA UMUNTU NYAKURI.

1. Mw’ijuru Imbere Y’Imana

Mfit’umuntu Umvugira

N’umukuru W’abatambyi

Kandi yitwa Rukundo

Mpamya Y’uk’ izina ryanjye

Riri ku Mutima We

Ubw’amvugira, nta mwanzi

Wamunyirukanaho

2. Satan’iy’anyibukije

Gukiranirwa Kwanjye

Ashaka Kunyihebesha

Njya Ntumbira mw’ijuru

Ndebay’umukunzi Wanjye

Wabikuyeho rwose

Kera yarampongereye;

Nuko, sinzarimbuka

3. Uwitek’umucamanza

Ambonyehw’amaraso

Ntancir’urubanza rubi;

Anyit’ukiranutse

Yaranshunguye ngo mb’uwe

Niko Kunyishingira

Kukw’adapfa, singipfuye;

Jye na Yesu tur’umwe

DUSOME:

Matayo 26: 69. Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo, umuja aramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w’Umunyagalilaya.” 70. Maze abihakanira imbere ya bose ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo.” 74. Maze atangira kwivuma no kurahira ati “Uwo muntu simuzi.” Muri ako kanya inkoko irabika.75. Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ararira cyane.

Yohana 21:15. Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?” Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati “Ragira abana b’intama banjye.” 17. Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona, urankunda?” Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.” Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye.

DUTANGIJE INDIRIMBO igira iti imbere y’Imana mfite umuntu umvugira. Ni umukuru w’abatambyi kandi yitwa RUKUNDO.  Muri aya magambo dusomye naho dusanzemo URUKUNDO. Petero ubwo yasezeranyaga Yesu ko nubwo byaba mu rupfu bazajyana, yagamburujwe no kugera mu gihe nyacyo. Buri wese yabonaga Petero uko yari ashyanutse cyane ndetse aho Yesu yajyaga akenshi ntiyamusigaga. Uwumvaga iki kibazo yamubazaga n’igisubizo Petero yatangaga nta kabuza nawe yumvaga ko ari uko bimeze neza.

Ubwo yamwihakanye birenze rimwe cyakora, yahise yibuka ashaka kwisubiraho inkoko iba irabitse niko kurengwa n’amarira.  Aya ni amasezerano rero cyangwa indahiro umuntu ashobora gusezeranya undi. Gusezerana biroroha cyane ariko gusohoza bikunze kugora ku muntu wambaye umubili nibyo tubonye kwa Petero. Uretse ibyo twasezeranyijwe n’Imana natwe ubwacu hari ibyo twayisezeranyije. Igihe tugeze mu bihe bigoye hari ubwo tujya dusezeranya Imana, ngo Mana nundenza ibi, nanjye nzaa….., Imana ijya ibikorera kwiyubahisha , ndetse ibasha no kudutabara ntacyo igendeye n’ubundi ko isanzwe ivubira imvura ababai n’abeza. Ariko twe iyo tumaze kugera mu mudamararo akaga gashize ikaturengeje natwe ahanini TUYIHAKANA TWIVUYE INYUMA. Dufate ingero nkeya z’uburyo twihakanamo Imana.

  1. Igihe wahuye n’ibihe bikomeye uri umunyeshuri Imana igaca inzira ukiga neza ndetse ukarangiza ukagira akazi kaguha ibyo ukeneye ukanasagura, ariko wowe ukaba uzi kanaka ko yicaye mu rugo yarabuze amafaranga y’ishuri ntiwirwe utegereza ibizaza INKOKO YAMAZE KUKUBIKANA.
  2. Wari uriho mu bigoye ugera mu bihe byo gusonza cyane, wiyambaza Imana uti Mana nunkiza inzara nanjye nzajya ngoboka abashinje, yarabikoze nawe icyo wakurikijeho ni ukujya uvuga uti “ bariya ntituri ku rwego rumwe bimwe abo hambere bagize bati ‘ amaboko atareshya ntaramukanya” wamaze kwica ku bantu bose igihe uziko muri bo hari uwagukeneraho ubufasha. Burya uko utera intambwe buri munsi INKOKO IBA IBIKA.
  3. IMANA yakugiriye neza mu buryo wibuka neza, igihe wigeze kuvuga uti Mana nugenza utya nzajya mbwiriza ubutumwa bwiza abantu bose mpuye nabo, ariko yarabikoze rwose umaze kunezerwa uriyibagiza wica amatwi ijwi ry’Imana ribikwibutsa kandi uko niko INKOKO IKOMEZA KUBIKA.

Izo ni zimwe mu ngero nawe washyiraho izawe, niba turirimba ngo mu Ijuru imbere y’Imana mfite umuntu umvugira, ubwo rero ni AMBASADERI WACU MU IJURU. Natwe aha mu isi dukwiriye kuba dukora kimwe nawe, duhagarariye iJuru mu ISI, USHAKA IMANA ari mu isi, akayidusangamo, ukeneye guhumurizwa agasanga ibiganiro byacu bitanga ihumure, uje akomeretse akadusangana ibyomora umutima. Uko niko tuzaba duhuza kandi duhamanya na wa wundi( Yesu) Rukundo utuvugira. Ubwo atuvugira ni umuburanyi wacu imbere y’Imana, kuko twakomeje tugira turi UWITEKA UMUCAMANZA AMBONYEHO AMARASO ANYITA UKIRANUKA. Aya maraso ntashobora kugaragara ku muntu wihakanisha Yesu imirimo akora/imbuto yera wowe nanjye mu mahirwe dufite ni uko twahawe amahirwe yo kuba umucyo w’isi uko niko natwe dukwiye kuvugira Ijuru mu Isi turimo. Uyu wadukijije kuzarimbuka natwe dukorane umwete tubwiriza abandi inzira zibakura mu irimbukiro.

Iyo utaragera aho bageragezwa ngo uce mu ruganda nta wahamya ko ibyo ubwiriza ari ukuri koko nawe utarabicamo ngo ubitambuke bitakugushije, uko Petero yabwiraga yesu ati ndagukunda, byaje kugaragara igihe cyo kubyerekana biva mu magambo bijya mu ngiro. Amakuba n’ibigeragezo nibyo bisobanura umuntu nyawe. Uko ubirangije nibyo byerekana uwo uriwe nyakuri. Twisabire Imana guhuza ibyo tuvuga n’ibyo dukora.

Mugire umunsi mwiza mwese, UBWO tuvugirwa mu Ijuru natwe tuvugire Ijuru mu isi. Benshi bazajya bahindukirira Kristo kubw’imirimo yacu igenda imuhamya aho tugeze hose, itamuhakana nk’uko byagendekeye Petero.

Leave a Comment

Your email address will not be published.