GUTWARA INTWARO Z’IMANA
🤝 Ndabashuhuje mwebwe abera bari muri GBI bizera Kristo Yesu, ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
👏🏻Dushimye Uwiteka Imana ishobora byose,
Umukozi w’Umuhanga, NDIHO, JEHOVAH RAPHA.
Mu minsi ishize nahuye n’uburwayi.
Imana y’ibifite imibiri byose, itagira ikiyinanira irankiza.
Dusome :
📖 Abefeso 6:10-18
Mu buzima busanzwe igihugu kiyubatse mu bya gisirikari ibindi biba bigitinya cyane ! Nyamara iyo ntaho kiragera buri wese aba yagitera ninako no bimeze ku mukristo
Umukristu ahora ku rugamba rwo kurasana n’isi n’umubiri na satani .
⚠️Dukeneye intwaro zose z’Imana,kugirango duhagarare neza ku rugamba
📃 Urwandiko rw’Abefeso rwanditswe mu gihe Pawulo
yari afungiye i Roma ku ncuro ya mbere, mu
mwuka wa 62 nyuma yivuka rya Kristo Yesu.
🔰 Urwandiko rw’Abefeso ni agahebuzo mu nzandiko
zose za Pawulo kubw’inyigisho zarwo zicengeye hasi
kandi zihanitse hejuru. Rwitwa “urwandiko rwa
Pawulo rw’ijuru rya gatatu”, kuko muri rwo ava mu kuzimu kw’irimbukiro agatumbagira mu
bushorishori bwo gucungurwa. Rwitwa “impinga
y’umusozi w’Isezerano Rishya”, kuko muri rwo
umuntu atumbagira ahantu ho hejuru cyane ashobora
kugera, ndetse akagera imbere y’ubwiza bw’Imana
ubwayo.
💒 Itorero ryaratoranijwe,
ryaracunguwe, kandi ryunze ubumwe muri Kristo.
Kubw’ibyo, abarigize bagomba kugendera
mu bumwe no mu kuba mushya mu bugingo bwabo,
mu mbaraga z’Imana, no mu kwambara
intwaro z’Imana.
Intwaro z’umukristo.
🔗Ubwo yarafungiwe i Roma rero intwaro z’abasirikare
barindaga Pawulo zamuhaye igitekerezo
cyo kuzigereranya n’intwaro z’umusirikare
w’umukrisito.
🔰Nkuko twabisomye
Mu gice cya 6 cy’Abefeso tugiye kureba igisobanuro bigufi
bigize intwaro
hamwe n’icyo zishushanya mu
bukristo, imyambi🏹 zihagarika, n’ibice zirinda.🏈
1️⃣🎗️Umukandara:
♻️Ikimenyetso cy’ukuri,twibuke ko UKURI ari Kristo Yesu.
👉🏻Icyo iyo ntwaro irwanya: inyigisho
z’ibinyoma.
👌 Icyo yubaka: imigendere yera imbuto kandi
ishingiye ku ijambo ry’Imana.
2️⃣🦺 Icyuma gikingira igituza:
♻️ Ikimenyetso cyo gukiranuka.
👉🏻 Icyo irwanya: ugukiranuka bwite k’umuntu no
kwishingikiriza ku mirimo ye myiza.
⚠️Biradukwiye ko dukoresha UKURI
mu buzima bwacu bwa buri munsi.
👤Umuntu uhorana ukuri muri we, nta na rimwe akwiye gusangwa mu binyoma kubera ko ukuri guhora kumubohora muri byose .
🚶♂️Ugendera mu nzira z’ukuri azakizwa. Ikinyoma uko cyaba kingana kose, uburyo bwose cyaba gikozwemo gihamagara imbaraga z’umwijima , kandi uwo mwijima niwo uzanira ibitero abakristo. Nyamara ukuri ko kuzimya imbaraga z’ibinyoma zose.
👥Abakristo bakwiye kwiyambura umwambaro w’ibinyoma bakavugisha ukuri .
📖Dusoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe 22:15 ko abantu bakunda kubeshya bakabikora bazaba hanze.
👆Ukuri no gukiranuka bifitanye isano ya bugufi. Ibirego bya Satani “bikuraho” gukiranuka kwacu nk’amazi ava mu mugongo.
🌚Imbaraga z’umwijima zihora z’iteguye kudutera igihe cyose tugaragaweho n’ikimenyetso cyo gukiranirwa.
Gukiranirwa biha Satani ububasha kuri buri wese ubikora.
Yesu yaravuze ati” Sinkivugana namwe byinshi , kuko umutware w’ab’iyi si aza kandi nta cyo amfiteho” Yohana 14:30.
💬Yesu yavuze ibi afite ubutware kubera ko yari yambaye gukiranuka, bityo rero abanzi be nta bwoba yari abafitiye.
👋 Birakwiye ko dukiranuka kuburyo hagize icyo ari cyo cyose kiza kuturwanya tube turi mubutware bwo kwishingikiriza kugukiranuka
3️⃣🗡️Inkota:
♻️ Ikimenyetso cy’Umwuka.
👉🏻 Icyo birwanya: gusinzira mu mwuka,
kubererekera Satani, kuneshwa mu ntambara.
👌 Icyo birengera: Iyo niyo ntwaro yacu yo kugaba
ibitero.
Ijambo ry’Imana rishorewe n’Umwuka.
Umusirikare w’umukrisito urifite azanesha.
👞🥿Mukwese inkweto, arizo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza
👉🏻Ntabwo twabasha kugera kure turamutse twirengagije kwambara inkweto kandi turibunyure mu bimene by’amacupa, amabuye atyaye tutibagiwe n’impanuka zose ibirenge byacu byagirira ku butaka.
👣Niyo mpamvu ibirenge byacu byambikwa inkweto🥿👞👟, nubwo abenshi batekereza ko kwambara inkweto bikorwa mu buryo bwo kurimba, burya intego nyamukuru ni uburinzi bw’ibirenge.
⚠️👤 Umuntu wese ubwiriza ubutumwa bwiza akazana abantu kuri Kristo, agomba kuba yiteguye no kuburenganyirizwa.
👌 Akwiye kuba yiteguye kugibwaho n’ingorane kubw’ubutumwa bwiza.
❌Ntabwo agomba guhinduka , akwiye kumva ko uko kurwanywa ari guhura nako bimeze nk’igihe yahura n’ibikomere by’amacupa n’amabuye atyaye iyo agiye atambaye inkweto.
👉🏻 Agomba kwambara inkweto z’Umwuka yihanganye, ni bwo butumwa bwiza.
Ubutumwa bwiza bw’amahoro bufite ubushobozi bwihariye bwo kudutegurira urugamba. Icyo natwe dusabwa ni ukwitegura kuvuga ubutumwa bwiza aho turi hose mu buryo bwose twihanganira imibabaro😭😥 yose twahuriramo nayo.
4️⃣🏉Mutware kwizera nk’ingabo
Iteka ryose kwizera guhora kunyuranya no kwifuza kwacu.
Mu bigeragezo byose duhura nabyo Satani ahora atwoherereza imyambi 🏹yaka umuriro aturwanya mu mitekerereze yacu , tugatangira gushidikanya.
👌 Niba twemera ubushake bw’Imana cyangwa turibuyorwe na kamere yacu.
Igihe Aburahamu yajyaga ku musozi wa Moriah gutamba umuhungu we Isaka, imyambi 🏹ya Satani ishobora kuba yaramugezeho mu magambo nkaya: “
🏹Uribaza ibyo bintu Sara azabyakira ate?
Umutima we uzashenjagurika , bizamutera intimba n’agahinda ubuzima bwe bwose.
Uzaba umubereye umwicanyi kabiri, ushobora kuba warasobanukiwe nabi.
🏹 Imana yuje urukundo ntabwo yatanga itegeko rimeze rityo.”
👉🏻Ubu ni uburyo Satani abwiramo umutima w’umuntu wiyemeje gukora igikorwa cyo kwizera.
Mu mwanya Aburahamu yari arimo yahuye n’imyambi myinshi y’umubi, ariko yashikamye ku kwizera kwe.
👏🏻👏🏻Haleluya,Yakoresheje kwizera kandi niko kwamukingiye ndetse yaranesheje kuko yari yaravuganye n’Imana yo kwizerwa.
👋Dukwiye kuzamura kwizera kwacu mu bihe byose kandi ibikorwa byose dukora tukabikorera mu kwizera, nibwo imyambi y’umubi ( Satani) tuzayitsinda.
5️⃣🪖Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ariyo jambo ry’Imana
Imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru( mu kirere) , mu mikorere yayo inezezwa no guhora ihangayikishije abakristo, igihe cyose ibaciye urwaho iyo basubiye inyuma bakajya mu ntege nkeya cyangwa ijambo ry’Imana rikabakamukamo.
👌Ariko agakiza ni impano ikomeye Imana yaduhaye kuko gatwikira umukristo kakamurinda ubugome bwose bwa Satani abagirira.
❓👷♂️Umutwe ntufurebye urarwana imbokoboko nta nkota🗡️ mbese uzatsinda ute ?
👌 Uziko byoroheye umwanzi kukurasa mu mutwe!!!
❓Waruziko abantu bashaka kuba mu bintu by’Imana badakijijwe byabananira bakarema ibisa nabyo !!!
👉🏻 Mureka agakiza kabe ingofero(casque) ⛑️
6️⃣🤦🏻♀️18-musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.
🛐Musengeshe umwuka iteka/ bihoraho, kandi mu buryo bwose!!
Iyo umuntu asengesha umwuka amuyobora mu kuri kose !!
👋Mureke twambare intwaro zose z’Imana niho tuzashobora kunesha urugamba rw’ibyaha.