BIRAKWIYE KO DUSHIMA IMANA.
Dusome:1 Uwo munsi uzavuga uti”Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza.
2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”
3 Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza.
4 Kandi uwo munsi muzavuga muti”Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru.
5 Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose.
6 Wa muturage w’i Siyoni we, shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.”
(Yesaya 12:1;6).
Dusomye ijambo ritubwira gushima mubyukuri ibyo Imana yadukoreye ni byinshi kuva tukivuka kugeza aho tugeze ubu.
ndagira ngo dusubize amaso inyuma turebe imibereho yacu turebe aho twavuye,kavukire zacu ,mu miryango dukomokamo ntitwari abo kugirirwa neza twari kure y’amasezerano ariko amaraso ya Yesu atwigiza hafi y’Imana tuyibera abana.
Niho Yohana yavuze ngo bakundwa ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekana bivuze ko turi mu isi turi abana bayo.
Ntacyo Imana itadukoreye ahubwo duhora tuganya tugahora mu marira tukareba ibyo turi gusatira imbere tukibagirwa ibyo Imana yakoze ariko birakwiye ko dukwiriye gushimira Imana yakoze byabindi yaturinze,yadukijije urupfu ,yaturinze kurwara,yaturinze gusabiriza,yaturinze kwiruka kumusozi nibindi.
Ikibazo kiragira kiti turi gushima Imana gute aho ntiduhugiye mubitubabaje tubona tukibagirwa ibyo yadukoreye?Nagirango twitekereze turebe byinshi yakoze tuyiramburire amaboko tujyane nituro ry’Ishimwe munzu yayo .
Murakoze reka mbe ndekeye aha turaza gukomeza nyuma.