ICYIGISHO CYO KU WA GATANU 20-11-2020 TUGEZWAHO NA NYIRAMAHIRWE DIANE

Mbanje kubasuhuza benedata dusangiye urugendo rugana mu ijuru, Yesu Kristo Ashimwe 🤚 ndanezerewe kongera kugira uyu mwanya wo gusangira namwe Ijambo ry’Imana ariyo ndorerwamo twireberamo ndetse rikanadukomeza.

DUSOME:

2 Petero 3,13-18

[13] Kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.

[14] Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye.

[15] Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza, nk’uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n’ubwenge yahawe,

[16] ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk’uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.

[17] Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu.

[18] Ahubwo mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n’iteka ryose. Amen

Tumaze gusoma ijambo ritwereka isezerano twahawe dukuye mu gukiranuka ritwibutsa ko kwihangana k’Umwami wacu ari Agakiza, kandi ko hari ibyo abanyabyaha bahindagurika bagoreka ibyanditswe bibazanira kurimbura, Ariko 🙌🙌🙌Imana Ishimwe ko yatuburiye kare Ikatumenyesha Ubwiru bwayo. Nuko rero benedata ba GBI mugire umwete wo kuzasangwa mu mahoro mudafite ikizinga, mutariho umugayo mu maso y’Imana. Byaba bibabaje kuzabona abantu bari bazwiho ko bakijijwe ariko Umwami wacu yagaruka agasanga bafite umugayo, ahubwo nshuti benedata ugize icyo amfa na mugenzi we cyangwa ntibumvikane ku bintu bimwe na bimwe byiza ko umwe yegera undi bakikiranura ubundi bagakomeza inzira igana mu ijuru nta cyo umwe yishisha kuri mugenzi we. Uwiteka Imana yacu twizeye dushoboze gukurira mu buntu bwawe ndetse no guhora dukizwa duharanire kutagibwaho n’umugayo mubyo tuvuga ndetse no mubyo dukora, nuko dutegereze ijuru rishya n’isi nshya nta kizinga kituriho nuko tuzibanire nawe iteka ryose. Amen Amen 🙏

Imana ibahe Umugisha mwese GBI,
Mweneso ubakunda Diane Nyiramahirwe, Umukiza abe hamwe namwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published.