ISOMO:TSINDA KAMERE
Nshuti bakundwa dusangiye ukwizera nyuzwe nuko IMANA imfashije nkabona aka kanya ko kuganira ku ijambo ryayo rikiza ubugingo bwacu.
Dusome ijambo:
Kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama.
(Abaroma 8:13)
Mu BUZIMA busanzwe buri muntu wese yaremanywe kamere nziza ivanze n’imbi kandi zose zihora zirwanira mu muntu nyirizina irushije indi imbaraga ikaba ariyo yiyoborera uwo muntu.
Ijambo dusomye ritubwiyeko iyo umuntu akurikije kamere y’umubiri no gupfa arapfa kandi koko niko biri mu buzima busanzwe kamere ihora ikururira umuntu mu bibi kandi ibyo bibi nibyo bitesha umuntu agaciro,nibyo bimugiraho ingaruka mbi ugasanga Niyo atapfa ku mubiri yapfuye ahagaze niko bamwita.
Ariko ijambo ritubwiye ikintu gikomeye ngo ariko nidutsindisha kamere umwuka tuzarama bishatse kuvuga ko kamere mbi nishaka kubyuka ari ukuyirwanya mu buryo bw’umwuka bishatse kivuga ko utayitsinda ariko nta jambo rikurimo kuko mu ijambo niho dukura imbaraga,ijambo niryo ridukebura,ijambo niryo ridukumira kandi ijambo niryo ritwibutsa abo turibo naho tugana.
Nuko rero dutware ijambo nk’intwaro itubashisha gutsinda kamere mu buryo bw’umwuka