ICYIGISHO CYO KU WA GATANU TARIKI 03/08/2018

 

USIGAJE IKI KO WAMAZE GUTANGA GAKONDO YAWE? (IGICE CYA MBERE)

TURIRIMBANE INDIRIMBO YA 5 MU GAKIZA

1.Sinzibagirw’ igihe nakizwaga,
Ubwo Yesu yinjiraga muri jye
None mu mutima wanjye huzuye
Ishimwe nshimir’ Umukiza wanjye

Gusubiramo:

N’ igitangaza, n’ igitangaza,
Kuko nahaw’ agakiza ku buntu
N’ igitangaza, n’ igitangaza,
Jye mu nyabyaha nahaw’ agakiza

2.Mu magana menshi y’ abanyabyaha,
Yantoranijemo ngo mb’ inshuti ye
Narabohowe ndamuririmbira,
Zaburi nyinshi mu mutima wanjye

3.Koko yamfiriye ku musaraba,
Ng’ umutima n’ umubiri bikizwe
N’ urukundo n’ ubuntu butangaje,
Byatumye yitangir’ umunyabyaha

4.Namanukiwe n’ Umwuka w’ Imana,
Anyuzuzamw urukundo rukwiye
Nuzuy’ impundu mu mutima wanjye,
Abatirish’ imbaraga z’ ijuru

Iyo tuvuze gakondo, buri wese yakwibuka inkuru ya Naboti na Ahabu. Ariko tutaragera aho dusobanukirwe na Gakondo icyo aricyo. Gakondo ni umurage ahanini ukunze kuba ari ubutaka(isambu) umuntu aragwa n’ababyeyi be cyangwa se abasekuru be. Ni umutungo bwite ntibyemewe ko niyo waba ushaka kuwugurisha, uwugurisha uwo mudasangiye igisekuru. Iyo niyo gakondo. Umuntu utagira gakondo, bivuze ko nta rufatiro aba afite, ntagira aho abarizwa, ashobora kubarwa nk’inzererezi.

Gakondo rero ni umusingi w’umuntu, ni igicumbi cy’umuntu uwo ariwe wese, ni ahantu yatangiriye cyangwa yaherewe kuba icyo aricyo, uyu munsi wa none uvuga.
Iyo tuganira nk’abagenzi bajya mu Ijuru, ntitureba ibya hano mu isi twamaze gutera umugongo igihe twiyemezaga gukurikira kristo tukamaramaza kwinjira mu irembo rifunganye kugeza dushoje urugendo mu amahoro Dushobojwe na Kristo udahwema kuduha Imbaraga.
1Abami 21:2. Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.”
3. Naboti abwira Ahabu ati “Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.”

Iyi nkuru ya Naboti na Ahabubyashoboka ko Atari ubwa mbere uyimvise, ariko icyo itwigisha ni ugukomera ku murage, iyo utakaje umurage wawe uba utakaje (ubumuntu bwawe), uba utakaje uwo uri we, ugahinduka bimwe bita (icyo ntazi). Nta gaciro na mba uba ugisigaranye. Kuko uba wamaze kwiyambura ibyagaciro byose.
Matayo 4:7. Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”
Satani nubwo yabonaga Yesu yambaye umubili, yibeshye ko ari umunyamubili, ashobora kumutegera ku nda akamubasha, bityo, icyamuzanye mw’isi kikaba kirangiriye aho, aha naho turahiira isomo, zo kugundira icyo ufite ukagikomeza, kabone niyo haba mu makuba ameze ate, mu ngorane n’ubundi dusanzwe dusobanukiwe ko urugendo turimo ari inzira ifunganye, irimo amahwa menshi, ibibazo ni byinshi cyane, ariko hahirwa abihanganira kuyigumamo,abayikomerekeyemo bomorwa na Kristo nk’uko tubonye ko abamalayika baje kumukorera anesheje Satani, kandi dusanzwe dusobanukiwe ko natwe ubwacu, abamalayika babereyeho kudukorera!

Ibyahishuwe 2:24. ‘Ariko mwebwe mwese abasigaye b’i Tuwatira, badakurikiza izo nyigisho kandi batazi ibyo ba bandi bīta ubwiru (ari bwo bwiru bwa Satani!) Ndababwira nti: Nta wundi mutwaro mbīkoreza keretse uyu
25. ko mukomeza ibyo mufite mukageza aho nzazira.’

Naboti yakomeje ibye kugeza avuyemo umwuka, Yesu ntiyigeze aneshwa na hatoya mu bigeragezo, Yobu yakomeje gukiranuka kwe kugeza Imana imusubije ibye byose, kwirinda byatumye Yosefu adacibwa igihanga kuko kubera ingeso ze nziza bari basanzwe bamuziho, bamufunze nabo bazi neza ko arenana, ahubwo bimubera iremba ryo gukomera cyane, amaze kunesha.

Muri iki gice cya mbere, reka twibaze utu tubazo tunashakisha ibisubizo uko buri wese abyumva:
1. Ni iki kindi, twagereranya na Gakondo, cyangwa se aho dukomera abo(ibyo) twitwa (bo) muri iki gihe?
2. Ese tujye twibuka neza aho tuva ndetse n’ikibitsanyo dufite?
3. Tukirinze dute?
4. Aho ntitwaba twaramaze kurekura gakondo yacu nta n’ikiguzi ikagendera ubusa, kandi Naboti we yarageretswe n’ibiguzi ariko agatsimbarara?
Mugire umunsi mwiza, turasubira.

Leave a Comment

Your email address will not be published.