IMPANO Y’UMWIHARIKO IMANA YAGUHAYE YABA YUNGURA ITORERO RYAYO?
Dushimiye Imana itubashisha gukora umurimo wayo nk’uko yabiduhamagariye. Hari benshi bifuza ibihe byiza nk’ibyo iduha ntibabibone. Ntacyo tubarusha usibye Ubuntu bwayo.
Naje gutekereza nsanga burya Imana idakorera mu kajagari ari Imana igira gahunda akaba ari nayo mpamvu Pawulo ayobowe n’Umwuka Wera yavuze gucyaha abica gahunda.
Nta hantu na hamwe mu nzego z’ubuzima zinyuranye abantu tubamo, usanga zidateguye ku buryo buri wese agize icyo akeneye aba azi aho agomba kugishakira. Urwaye ajya kwa Muganga, ugize icyo akennye ajya mu isoko no mu maguriro yandi.
Aho abantu bateraniye ari batatu cyangwa benshi byanze bikunze habamo ukuriye abandi akabaha umurongo ngenderwaho w’ibyo baganira. Muri ubwo buryo rero Imana nayo yagiye iha butumwa mu bihe bunyuranye abantu banyuranye ngo babumenyeshe abo bureba. Yona yatumwe I Ninewe, Nowa atumwa ku b’igihe cye, Mose atumwa gukura abisirayeli muri Egiputa, iyo witegereje neza usanga Imana yaragiye ihagurutsa umuntu umwe.
Nubwo hari ubwo abisirayeli bageze aho bagusuzugura Mose, bakumva ko nabo ubwabo bakwivunira n’Imana, ahari bakekaga ko rimwe na rimwe ababeshya, ndetse bakagira yenda no kumusuzugura kubera ko muri bo, hari abamurushaga kuvuga neza, igihagararo, uburanga, ubutunzi se, n’icyubahiro muri rubanda. Bene ibyo rero byabateye kumugandira.
Kubara 16:1.
Kōra mwene Isuhari wa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene
Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni. 2. Bahagurukira Mose
bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b’iteraniro magana abiri na mirongo
itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose. 3. Bateranira kugomera Mose na Aroni,
barababwira bati “Ibyo mukora birahagije kuko abo mu iteraniro bose ari abera:
umuntu wese wo muri bo, Uwiteka akaba hagati muri bo. Nuko ni iki gituma
mwishyira hejuru y’iteraniro ry’Uwiteka?” 4.
Mose abyumvise yikubita hasi yubamye.
5. Abwira Kōra n’abafatanije na we bose ati “Ejo mu gitondo Uwiteka azerekana abe abo ari bo, n’uwera uwo ari we amwiyigize hafi. Uwo azatoranya ni we aziyigiza hafi.
30. Ariko Uwiteka nakora ikintu cy’inzaduka, ubutaka bukasama bukabamirana n’ababo n’ibyabo byose, bakarigita ikuzimu bakiri bazima, muri bumenye yuko aba bantu basuzuguye Uwiteka.” 31. Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka buri munsi yabo bugabanywamo kabiri, 32. nuko burasama, bubamirana n’ab’amazu yabo, n’abantu ba Kōra bose n’ibintu byabo byose.
Tumaze gusoma inkuru za Kora Abiramu na Datani, nuko byabarangiranye. Uko Imana yari kera na nubu niko iri, iyo ugize umugisha kuri iyo ikagutoranyiriza umurimo wayo, hagorwa gusa ushaka kukugomera agusuzura, ibyabaye kuri aba bagabo n’imiryango yabo Eliya nawe asa n’uwakoze nkabyo ndetse twabonye mwenedata muri iki cyumweru watwibukije ibya Ananiya na Safira. Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. Dufite ingero nyinshi muri Bibiliya zigaragaza ubutware buhanitse Imana ishyira mubo yahaye umurimo, ariko bene ibyo muri twe bo muri iyi minsi ya nyuma ntaho bigaragara cyane. Bibaho ariko gakeya abamenya gukoresha ubutware bahabwa n’Imana yabahamagaye. Abategetsi b’isi bakoresha ububasha bafite bahabwa n’ubutegetsi bafite, ariko abantu b’Imana ntibaramenya ko bashobora guhagarika imvura nka Eliya w’I Tishibi, ntibitaye ku kumenya ko bashobora kugarura uwashizemo umwuka nka Petero agarura Tabita mu buzima, cyakora dufite ingero nkeya z’abagiye bakoresha ubutware bw’Ijambo ry’Imana ikigaragaza.
Nshobora kwibaza ikibura ngo imirimo y’Imana ikorerwe muri twe cyane nko mu gihe cy’intumwa ahari hari uwansubiza ngo ikintu n’igihe cyacyo. Nanjye nakwibuka ko turi mu bihe bya nyuma byahanuwe na Yoweli, kandi nkibuka ibimenyetso bizagendana n’abizera ahubwo nkatekereza ko Kwizera ariko kwagabanutse cyangwa se kwabuze muri twe.
Luka 18. 8 b. Ariko Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?”
Ibiriho bitwereka neza ko hagabanutse kwizera Imana, ahubwo abantu tukiringira ibitagira ubugingo cyangwa se iby’isi by’igihwayihwayi.
Nasoza niyibutsa ko ngomba kumenya ko uko Imana yari kera ikorera imirimo mu bantu bayo ariko n’uyu munsi ikiri, itigeze ihinduka, ndetse nawe wabifata muri ubwo buryo kuko dufite ibihamya byinshi bibigaragaza. Abayobozi Imana yadutumyeho nabo, tubategeke amatwi kuko Imana yahagurukije abantu benshi banyuranye ngo batuburire byashoboka ko nawe usoma ibi hari ibyo Imana yagutumye kubwira abantu bayo, ufite uburyo butaziguye igukoresha umurimo wayo, nuko rero ntucike intege witegereze urugero rwa Kora, Abiramu na Datani, wibuke kandi abafashe Meshaki, Saduraka na Abedinego babajugunya mu itanura ko aribo umuriro wasumiye bo bagasohokamo ari bazima. Nturorere kuvugira Imana utagabanije rero, kuko ari wowe yahagurukije mu gihe cyawe ngo ubwire abantu bayo.
Mbifurije ibihe byiza mwese.