ICYIGISHO CYO KU WA GATANU TARIKI 11-01-2019
Barakangaranye niyo mpamvu bakubuza amahoro.
Turirimabne indirimbo ya 204 Mu Gushimisha Imana.
1.Dor’ ibendera ya Yesu
Iramanitswe !
Nguy’ araj’ ahuruy’ atyo,
Ngw atabare abe
Inyikirizo:
Ati: Yemwe, ndaje, ndaje !
Nimukomere !
Ko ndi hamwe namwe ni nde
Wabashobora ?
2.Kokw ingabo za Satani
Zirakomeye
Tudafit’ Umwami Yesu,
Zaduhindura
3.Nshuti mwe, dukurikire
Umucunguzi,
Tumutumbire twizere
Ubutwari bwe!
4.Nubw’intambar’ iturushya,
Twe gucogora !
Umv’ impundu ziravuze ;
Aranesheje !
Nejejwe no gushima Imana muri uyu mwaka kuko namaze guhishukirwa ineza yayo. Amashimwe ni menshi twawutangiranye kandi akomeje kwiyongera. Nta kabuza ko tuyishima nkuko tudahwema kubyibukiranya. Dore imwe mu mpamvu ikomeye, nuko tunesherezwa muri byose.
Nk’umukristo njye nawe dukwiye gushimangira ko izina rya Kristo twitirirwa tutarigayisha, kuko we ni uwo kwizerwa ibihe byose.
Kandi icyo Kristo yerekaniwe ni UKUMARAHO IMIRIMO Y’UMWIJIMA:
Aya magambo reka tuyaganireho cyane:
-Kubera kurarikira iby’isi, abantu bananiwe kwiringira Imana bayitera umugongo, kuko bashaka icyubahiro, ubutunzi buhuhwa n’umuyaga, kumenyekana, hanyuma bimura Imana kuko bashaka ibya huti huti, baca ibusamo, bimika umwami w’isi, batera Imana umugongo Imana yaturemye twese.
Kubera agahato batwazwa n’isi, burya muri Yesu honyine niho hari amahoro, abenshi bagaragara nkabagize icyo bafite , nyamara ntibanyurwa, ntibasinzira, haba namba kuko Umwami w’amahoro atabarizwa mu bugingo bwabo. Ikibabamo ni urugomo, no kubuza amahoro abayahawe na Kristo, bagakoresha uburyo bwose. Si ibya none ahubwo kuva isi yaremwa byagiye Bibaho kenshi.
Nta na rimwe abategeka isi, bazumvikana n’umukozi wuzuye Umwuka w’Imana, igihe atemera kuramya igishushanyo( icyubahiro ahabwa) Mu kibaya cya Dura.
Nushaka kumenya umuntu wahamagawe n’Imana kuyikorera no kunyaga ubugingo bwa benshi mu biganza bya Satani, uzasanga atuzura n’ubwami bw’isi. Hari ibyo bumutegeka kwemera ariko we akomeza kumvira Imana ifite Umwuka w’ibihumeka byose mu ntoki zayo. Muri iyi myaka turimo, abatari bakeya bammaze gupfukamira Bayali ngo bahabwe ku mbaraga zo kurangaza abantu bitwaza Izina ry’Imana.
Aha hair ushobora kubigiraaho ikibazo, ati ni gute Umuntu yuzura Umwuka akavuga mu ndimi zitavuye mu Ijuru, akayobya abantu Imana ikabyemera?
Igisubizo ni uko nta gishya mu nsi y’Ijuru, byose byabayeho mbere y’uko tubimenya, tutarabaho, bikaba bigenda byisubiramo.
Zaburi 50:51. ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, Uko bikurikirana.
Matayo 24:24. Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka
Twigeze kuganira twerekana ko ibitangaza bidahimbaza Imana, biba bitavuye kuriyo, ibiriho ubu, ni ni ukuririmba kanaka, ubishukisha abatizera.
Nyamara Imana iracyakora kandi ikorana n’abayubaha bayizera, ntacyo inaniwe gukora , nubwo Satani asuka uburiganya mu bantu.
Hari abantu bakeya baririra umurimo w’Imana,abongabo bahangayikishije Satani n’abambari be bikomeye cyane. Abantu bamaze kwiringira amaboko yabo, biringira ubupfumu baragurirwa, ariko ntibahwema kuburirwa no kubona ibimenyetso ko hari Imana iri mu ijuru yitegereza byose ndetse yamaze kuramirwa imirimo yabo yo gukiranirwa.
Yohana umubatiza yaciwe umutwe kubwo kwamagana imirimo y’umwijima.
Abantu bagwije inshoreke( kuvanga iby’Imana n’iby’isi) ngo ni ukugendana n’igihe, nyamara bakirengagiza kugendera mu murongo wa Nyiribihe.
Wowe usenga usengera umurimo w’Imana n’abantu bayo, indirimo twatangiranye irakwibutsa ko tudafite Umwami Yesu ingabo za Satani zaduhindura, zaduhinduza amajyambere yazo, zaduhinduza kuduha icyubahiro ngo twamamare, zaduhinduza kuduha imbaraga z’umwijima ngo natwe twandike izina ko turi intumwa ziyitirira Imana, turi abahanuzi biyitirira Imana, turi abavugabutumwa b’ibyamamare, mbese zaduhinduza byinshi byifuzwa n’ab’iyi si.
Gusenga kwawe gutuma badahirwa mu migambi mibisha yabo, niyo mpamvu bashatse icyo bakurega ngo bagute mu nzu y’imbohe, bakakibura, bagasanga igisigaye ari ukugutegera ku Mana yawe kuko niyo ibabuza amahoro, barahangayitse kubwo gusenga kwawe, si wowe batinya batinya Ikikurimo. Kuko ntibabasha kukwegera bo bafite amaso y’umwuka abasha kugusobanukirwa, niyo mpamvu bifashisha abacurabwenge bagashakisha amategeko bagufatiraho.
Daniyeli 6:5. Abatware bakomeye n’ab’intebe bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu by’ubutware, ariko bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro.
6. Bukeye abo bagabo baravugana bati “Nta mpamvu tubona kuri Daniyeli, keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye.”
Bashakishije icyaha gihanwa n’amategeko wakora barakibuze none nabo bagutegeye ku Magambo y’Imana yawe, aha ngaha niho gutabarwa guturuka turabireba neza.
Daniyeli 6:8. abatware bakomeye bo muri ubu bwami n’ab’intebe n’ibisonga byabo, n’abajyanama n’abanyamategeko bose bigiriye inama yo gushyiraho itegeko ry’umwami n’iteka rikomeye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye nyagasani, azajugunywe mu rwobo rw’intare
Nabibutsa indirimbo twatangiranye ko turi hamwe na Yesu ninde wadushobora?
6:11. Maze Daniyeli yumvise ko urwandiko rwashyizweho ukuboko ajya iwe, (kandi amadirishya y’inzu ye yari akinguwe yerekeye i Yerusalemu), akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira nk’uko yari asanzwe agenza.
12. Bukeye ba bagabo baraterana, baragenda basanga Daniyeli asenga Imana ye, ayinginga.
Ntawundi ugira imihangayiko iyo yumvise aho abasenga Imana bari, atari uwamaze guha Satani ubugingo bwe, aba yanga ko imbaraga ze zihishurwa n’abanyamasengesho kuko basobanukiwe neza no gusenga icyo aricyo.
Natwe gusenga duhereye kuri Daniyeli, n’abandi tuzi imbaraga zibyihishemo. Imana ijya inyura mu masengesho igatabara, niyo mpamvu Satani yongereye imbaraga abuza amahwemo abasenga Imana akoresheje abanyabubasha bo muri iyi si.
Yamaze gusobanukirwa ko igihe cye kirangiye, none ashaka ko abantu babaho batagira amakuru yo mu Ijuru, kuko bayakura mu gusenga. Hategekwa gukuraho cyangwa kubuza abantu gusenga. Hambere aha, hari abanyeshuri birukanwaga, bazira gusenga kandi biga mu bigo byitwa iby’abihayimana, (ukibaza Imana idasengwa) nayo bikakuyobera. Kandi ntitwakwirengagiza ko umunyamasengesho ukunda Imana ari umuntu ubusanzwe nta makemwa, bagiye bashakisha aho bategera nka Daniyeli hakabura ngo keretse ku Magambo y’Imana yacu!
Niko biri buhoro buhoro, ntibyemerewe gusenga noneho no mu mashuri bisanzwe, birabujijwe. Kuki?
Ibyo kwa Daniyeli biduha ishusho nyayo, y’ibindi bishobora guteza kubuza abantu gusenga. Gusenga Bitungisha benshi, niba habayeho kubuza gusenga, ubibuzanya aba yikururiye akaga gakomeye, kuko nibwo isengesho rigira agaciro cyane, n’utarasengaga atangira gusenga, noneho bigatuma Imana ivuga iti: “Ndamanuka ndebe!”
Itangiriro 18:21. ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw’abaharega kwangezeho, kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya.”
Ngirango umuntu wese iyo yumvise ko yarezwe akwiriye kwitaba urukiko arahungetwa, none se ko Imana dusenga nayo yamaze kumva ibirego, uregwa ageze hehe yitegura ko Imana igiye kuza kugenzura?
Satani yaratsinzwe iteka ryose azahora atsindwa, nta munyabwoba ubasha gutsinda icyo aricyo cyose iyo kije ayabangira ingata.
Ese witeguye guhagarara ku Ijambo ry’Imana yawe bagutegeyeho?
Ibyakozwe n’Intumwa 12:5. Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko ab’Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana.
6. Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe.
Mushobora gukomeza gusoma hasi, aha ngaha turabona ko Igihe utarangiza umurimo Imana yagushinze kuri iyi si, ntacyo uzaba , ahubwo uzagerageza wese kukwibasira azahasigara wikomereze.
Tumaze kubona ko ab’itorero basengeraga Petero, ese wowe usengera bande? Aho ntusengera ibyifuzo byawe gusa?
Wibuka gusengera umurimo w’Imana na beneso?
None se wowe nibukugeraho witeguye kunamba ku Mana, cyangwa witeguye gupfukamira abami bo muri iyi nk’uko abatari bakeya babihisemo nyamara ntawe ubibasabye ku ngufu, bahisemo indamu z’isi, bahitamo gutora amategeko akandamiza umurimo w’Imana n’abantu bayo, nyamara igisekeje muhurira mu nsengero ku cyumweru, nyamara ntawe muri bo ushobora guhagarara ku maguru ye yombi ngo aburanire umurimo w’imana mu nteko itora ayo mategeko, bugacya ukamusangana Bibiliya agiye gusenga.
Ihene n’intama zigomba kwirobanura izuba riva, ntibizagombera kiriya gihe cyose niyo mpamvu, Uwera guma kwera n’uwanduye aguma kwandura.
Ibyahishuwe 22:11. Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe
12. “Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.