Thème : Kwizera
Yohana 3:36
«uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.»
Kwizera Bibiliya ibisobanura ko ari
ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.»
Abaheburayo 11:1
Ariko muri uyu murongo(yohana 3:36)tubonye ko kwizera bihwanye no kumvira, bikaduhesha ubugingo buhoro.
Twe ntitwabonesheje Yesu amaso y’umubiri ariko hahiriwe abamwizeye bataramubona. Ni ukuri turahiriwe.
Udafite kwizera ntazabona Imana. Kuko kwizera ni ko gutuma tuvugana n’Imana. Gusenga kudafite kwizera ni nko gukubita kwibuye, nta mumaro.
Abaheburayo 11:6 «ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.»
Ufite kwizera amenya ko ibyo yabwiwe n’Imana ari ukuri, kandi bizasohora.
Yizera ko Yesu ari Imana,akizera ko yamukijije,akizera n’ijambo rye bikamuviramo gukizwa.
Uwizera ijambo rya Yesu biramworohera kugendana na Yesu nk’umwami. Uwizera ko Yesu ari Umwami we yemera inzira amunyuza ko ari iyo kumukiza.
Kwizera bizana kumvira, utizera ava mu by’izerwa. Imana iduhe kwizera gushyitse.
Kutemerera Yesu ko atubera Umwami, guhakana kuyoborwa n’ijambo rye biva mu kutizera. Ni cyo gituma utizera, ngo ayoborwe n’ijambo ry’Imana , atazabona Imana.
Kwizera kuzanwa no kumva ijambo ry’Imana, muri bibiliya dusoma havamo amagambo adukomeza, akarema kwizera muri twe, dukunde Ijambo ry’Imana.
Ni gute umuntu yaba yarasomye bibiliya ko kwica ari icyaha, kandi ari nta munyabyaha uzabona ijuru agatinyuka kwiyica.
Biba bivuye mu kutizera ibyavuzwe.
Kwizera bizana gukomeza urugendo, kuko butwibutsa ko hari ingororano,
Abafilipi 3:9-12 kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye. Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.»
Umwana wabwiwe ko niyiga neza agatsinda azahembwa neza, afite uko yiga ashyizeho umwete, kurusha utizeye ko kwiga hari icyo bizamumarira.
N’abakristo utizera ko hari icyo bizamumarira Kwizera no gukurikira ijambo ry’Imana hari icyo bizamumarira yitwara uko yishakiye.
Tugire kwizera gushyitse.
Yesu aduhane umugisha