INZIKA, INZIGO NA RENZAHO
Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo.
Uyu munsi nifuje ko Imana ituyobora mu kumva neza no gusobanukirwa aya magambo, kandi dukure ibirura/ibishariye hagati yacu.
Inzika ni igihe umuntu aguhemukira ukabura uko umwishyura inab akugiriye ako kanya, bitewe yenda se ko akurusha amaboko, ariko ukabibika mu mutima uhora ushakisha uburyo nawe wagira ahantuumuruta nawe ukamwihimuraho aribyo kwihorera. Akenshi hari ubwo abantu iyo bamaze kwihorera biba bishize.
Urugero:
Itangiriro 34:1. Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu.
2.Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w’icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda.
3.Amarira umutima kuri Dina, umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza.
4.Shekemu abwira se Hamori ati “Nsabira uyu mukobwa.”
5.Yakobo yumva yuko Shekemu yononnye Dina umukobwa we, abahungu be bari mu matungo mu rwuri, Yakobo araceceka, ageza aho baziye.
6.Hamori se wa Shekemu aragenda ngo ajye kujya inama na Yakobo.
7.Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n’umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa.
Ahangaha tubonye imvo n’imvano y’umujinya wa bene Yakobo. Mushiki wabo Dinah, yari yasambanyijwe ku ngufu n’umunyamahanga, nubow icyakozwe cyari icyaha mu buryo busanzwe, ariko kuba yarasambanyijwe n’umunyamahanga ni ikizira kiruseho kuba kibi. Muze dukomeze turebe uko babyitwayemo.
24. Hamori na Shekemu umuhungu we, bumvirwa n’abavaga mu irembo ry’umudugudu wabo bose, umugabo wese arakebwa, uwavaga mu irembo ry’umudugudu wabo wese.
25.
Maze ku munsi wa gatatu, barushijeho kubabara, bene Yakobo babiri, Simiyoni na Lewi, basaza ba Dina, benda inkota zabo, batera umudugudu gitunguro, bica abagabo bo muri wo bose.
26.Bicisha Hamori na Shekemu umuhungu we inkota, bakura Dina mu nzu ya Shekemu, baragenda.
27.Bene Yakobo bacuza intumbi, basahura mu mudugudu, babahora konona mushiki wabo.
28.Banyaga imikumbi yabo n’amashyo yabo n’indogobe zabo, n’ibintu byari mu mudugudu n’ibyo mu gasozi,
29.banyaga ubutunzi bwabo bwose, bafata mpiri abana babo bose n’abagore babo, n’ibyari mu mazu yabo byose.
30.Maze Yakobo abwira Simiyoni na Lewi ati “Mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, Abanyakanani n’Abaferizi, kandi umubare wacu ari muke, bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n’inzu yanjye.”
31.Baramubaza bati “Bikwiriye ko agirira mushiki wacu atyo, nk’aho yari maraya?”
Uyu niwo mujinya mu buryo busobanutse.
Inzigo : ni umujinya urambye ukava ku gisekuruza kimwe ugasingira ikindi. Niba urugero imiryango y’abantu yaragiranye ibibazo, ababyeyi bagapfa bagasiga ibyo bibazo bidakemutse abana babo nabo babikuriramo bakazabiraga abana babo, ku buryo bigera no kuba abantu aba n’aba batashyingirana n’abo bafitanye inzigo.
Yohana 4:9. Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.
Bigaragara ko Abayuda banenaga abasamaliya. N’abafitanye inzigo nuko, usanga umwana abyigishwa akimara kumenya ubwenge akazi ko adashobora gukandagiza ikirenga ahantu aha n’aha, mu bwoko ubu n’ubu.
Ahangaha buri wese ashobora gushakisha uburyo yatangaho urugero kuko birumvikana neza cyane.
Renzaho: Kurenzaho ni ukwirengagiza ibibi umuntu yagukoreye ntumwiture inabo yakugiriye ahubwo ukamugirira icyiza mu mwanya wo kugira nabi nkawe.
Bishobora guterwa n’urukundo, cyangwa bigaterwa n’imico myiza y’umuntu yisanganiwe. Gusa igihatse ibindi cyabishoboza buri wese ni Imana nk’uko nayo ari intangarugero.
Yohana 3:16. Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Tugendeye muri aya magambo yose, tuzi cyangwa se natwe ubwacu hari aho dushobora kwisanga muriyo. Ku bagira umujinya bikabatera kurakara, hari icyo twabona nk’umunti urambye wabyo.
Abefeso 4:26. Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye
27.kandi ntimubererekere Satani.
Kugumana umujinya bifasha umuntu gucumura ku Mana kuko icyo umuntu akoranye umujinya cyose kiba kibi.
Imana nayo umujinya ntiyawohorana iteka kuko twashira. Niyo mpamvu icyo dusabwa ari uwkihutira kubabarira. Gusa mukomeze munyuzemo amaso mutekereza byinshi ku buryo bwanyu, turaza gukomeza.
Imana ibahe umugisha mu mirimo y’amaboko yanyu.