ICYIGISHO CYO KU WA GATANU TARIKI 30-08-2019 TUGEZWAHO NA HAKIZIMANA Theogene.


Ijambo ry’Imana ryo kuwa..30/8/2019

Suzuma imyitwarire yacu

Dusome; imigani 22:28 Ntugashingure imbago za kera izo basokuruza bashinze.

Turirimbane ikorasi :Turaburana imbago za basogokuruza twamaze kumenya neza aho zari zishinze ntibishoboka ko zikomeza gushingurwa tureba.
Abantu beshi tumaze guta indanga gaciro nk’abakristo ibyaturangaga twarabyibagiwe imyitwarire yacu yabaye nk’iyabandi bose kandi ntibyari bikwiriye nkabakozi b’Imana, aho ubaza umuntu ibyo ari gukora akakubwira ngo turi muri vision di.
Hambere mubihe byahise wasangaga abantu babagabo basurana bagasangira agasururu kadasembuye cyangwa agatobe kadahiye cyangwa icyayi cyaneko na fanta zari izabantu bifite ariko ngo ntamugabo bakibyakiriza nyine ngo iyo kadahiye kamutera munda jus yo ngo ni ibitobe birabyimbisha ntabindi biganiro ni arsenal ni rayon sport ntabindi byubaka ubugingo bityo rero nkabona bitatuganisha heza.

Wasanganga aho abamama bari bari gusenga Imana ,barahanura none ubu ni filme kanyombya ahetse mukarujanga ni za nkuru uzi ibyo runaka yakuvuze ubu abakigira isoni nibake amahane agatinyuka ati njyewe umwana w’umu….rekanze nkubwire, kandi twari tuziko ari umukristo imyambarire ababyeyi ubu nayo ni visiyo ntibatinya mini jup ntibatinya amapantaro :

Gutegekwa kwa Kabili 22:5 Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n’umugabo,n’umugabo ntakambarane numugore kuko ukora atyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka.

Gucana inyuma bireze kandi nta bakristo babikoraga barihanganiraga umugore n’umugabo bakagirana urukundo bagasenga Imana ikabakemurira ibibazo none abantu ntibakinyurwa aho basigaye babijyana no mu buyobazi dore ko abayobozi barenganye ubuse bazubaka ingo zananiye banyirazo?
Ibeshye uvuge mukecuru ugirango baracyemera ko bakuze reka reka mukecuru niwe wambaye mini muzehe niwe wambaye poketi ,iyisi yacu yarahidutse.

1Abakorinto2:11.Mbese ninde mubantu wamenya ibyo undi atekereza keretse Umwuka wa wa wundi umurimo ?Niby’Imana niko biri ntawabimenya keretse Umwuka wayo.

Kuvuga umusore cyangwa umukobwa byo bisigaye ari ikibazo gikomeye imyambarire imyitwarire imivugire insuhuzanyo mbese ntibyoroshye ni ugusenga kuko isi yarahindutse amazi si yayandi ubutinganyi bureze ahantu hose twe tubana n’abanyamahanga turabibona nabo ubwabo bakabitubwira uretse nabo harimo na bene wacu abavandimwe ndetse n’ inshuti nyamuneka dusenge cyane.

UMWANZURO

Twaririmbye ngo turaburana imbago z’abasogokuruza turebye uko abakera bakoraga uko bagendaga twgakwiriye kwigira kubirenge byabatubanjirije Esiteri akabera urugero rwiza abakobwa uburyo yitwaye neza akavamo umugore w’umwami Esiteri 2:17 Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose bituma amwambika ikamba amugira umwami kazi mukimbo cya Vashiti.
Uyu Debora yabaye umugore mwiza Imana yashimye mubagore ndetse n’abagabo bo mubisiraheri imugira umucamanza. Abacamanza 4:4. icyogihe umucamanza w’Abisirayeli yari Debora umuhanuzi kazi muka Lapidoti.


Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu kugirango nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo nubwo baba ari ntajambo nabuze
2.babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanyije no kubaha .
3.umurimbo wanyu we kuba uwinyuma uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukanisha myenda.1petero3

Umusore witwaga Yozefu yatanze urugero rwiza ahunga ibyaha yambara amakanzu atandatu yose rwose kugeza nubwo yanze gusambana na muka Potifali ,Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati turyamane.amusigira umwenda we arahunga arasohoka. Itangiriro 39:12.

Intumwa za Yesu zatubereye urugero rwiza bari abagabo bintwari natwe dukwiriye kuba intwari kandi abagabo tukamenya kuyobora ingo zacu kuko nibyo Imana idushakaho kugirango tuzageze imiryango yacu mu ijuru amahoro.
Namwe bagabo ni uko;mubane n’abagore bantu,mwerekane ubwenge mubyo mubagirira kuko bameze nkinzabya zidahwanije namwe gukomera kandi mububahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo kugirango amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.
1Petero3:7

Mbaye nsoreje aha Imana ibahe umugisha dusome kandi dutekereze kuri irijambo .

Murakoze ni mwene so HAKIZIMANA Theogene.

Leave a Comment

Your email address will not be published.