ICYIGISHO CYO KU WA GATANU TARIKI 5/06/2020 TUGEZWAHO NA JEAN BAPTISTE HAKIZIMANA

INTEGO: Mu bihe bya nyuma Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.

Abaheburayo 10:38:Ariko Umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera, nyamara nasubira inyuma umutima wanjye ntabwo uzamwishimira.

Nongeye kubasuhuza bene data dusangiye amakuba ubwami no kwihangana biri muri Kristo Yesu, nejejwe no kugirango tuganira ijambo ry’Imana rivuga ku bijyanye no kwizera nkuko ijambo ry’Imana ryerekana ukuntu mu bihe bya nyuma kwizera kuzaba ari ingume bitewe n’ibihe bikomeye bya nyuma mwibuke aho Yesu yabwiye Abigishwa ati mbese Umwana w’umuntu azagaruka kwizera kukiri mu isi?

Abigishwa baramubwira bati Mwami Yesu twongerere kwizera, Bene data bakundwa turi mu bihe bigaragarira buri wese ko bikomeye hahandi Koko bigaragara ko kwizera konyine ariko kuzabeshaho abakiranutsi, hari abajyaga bakomera mu ijambo bakabana n’Imana ndetse bagakora iby’ishaka kuko bateranye bakumva ijambo ry’Imana muri iyo minsi bakarigendana bikabafasha gukiranuka no gukomera mu bigeragezo bashobora guhura nabyo, none uyu munsi amezi arenga abiri arashize nta materaniro, ubu rero birasaba kwa kwizera gukomeye kubashisha umuntu gukora iby’Imana ishaka umuntu yirwanaho ku giti cye yisengana yishakashakira atagombeye amateraniro, ndetse no mu buryo busanzwe bw’ubuzima kubera ibihe bibi by’imibabaro inzara n’ubukene n’intambara nyinshi kuri bamwe nabyo bizanamura benshi.

Ariko abafite kwizera kuzababeshaho muri Ibyo bihe byose haba mu buryo bwo mu mwuka no mu mubiri, nimuze dushikame twikomeze kuri Yesu kandi buri wese azamure kwizera Kube inkingi ya mbere kuko mbabwize ukuri kwizera niko kuzatubeshaho muri ibi bihe bibi bikomeye bya nyuma.

Murakoze Yesu twese atubashishe kugira kwizera guhamye muri ibi bihe bibi bikomereye abagenzi bajya mu ijuru.

Leave a Comment

Your email address will not be published.