ICYIGISHO CYO KU WA GATANU TARIKI YA 10-08-2018

 

Mwaramutse neza!
Nifiuje ko twibukiranya ingeso nziza zikwiriye abagenzi bagana mu Ijuru. Muri iyi minsi hari byinshi bigoye umugenzi, kimwe muri byo, nifuza kuvugaho ni itandukaniro ry’abantu b’Imana n’abapagani.

Nkunze kubona abantu (cyane cyane abaririmbyi) bajya bashyira ku mbuga nkoranyambaga imirimo bakoze mu buryo bwo gufasha, nkibaza nti ese ibi birakwiye kubwira buri wese ko hari icyo wakoreye kanaka?

Matayo 6:2. “‘Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.
3. Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora
4. ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

Ese imirimo ikorwa muri ubu buryo, kubwira buri wese abo wagaburiye kandi mutajyanye cyangwa mube mwari mufitanye gahunda yo kubikora, warangiza ngo wakoreye Imana, ngo wavuze ubutumwa bwiza ubinyijije mu gikorwa cy’urukundo, urukundo se rwirarira ibyo rwaze?

Igisubizo mbona njye ni oya. Ahubwo kimwe no gusenga nk’uko Ijambo ry’Imana ritubwiye uwo mutafatanyije gukora, cyangwa se gutanga ntaba akwiye kumenya imirimo wakoze, keretse gusa uwo wagiriye neza we agiye abyivugira, ko wamugiriye neza, bene aho niho ubutumwa bwiza buba buvuzwe. Aho kwirata ko hari icyo wakoze, wategereza ukaratwa n’abagikorewe nibwo bozana isura nziza mu murimo w’Imana.

Mu byo dukora byose dukwiye kureka kubaho nk’indyarya, Yesu yagiye abibuza intumwa ze kenshi, ko tudakwiye kuba nk’abafarisayo. Kimwe n’indyarya mu gihe cyo gusenga usanga basubiramo amagambo amwe bakiriza umunsi bibwira ko uko ariko gusenga. Bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo babarebe.

Benedata, imirimo dukorera mu isi yose, twe kuyikorera kwihimbaza ubwacu, ahubwo ibyo dukora byose tubikorane urukundo ruzira uburyarya no kwiyamamaza.

Mugire umunsi mwiza buri wese yagira n’izindi ngero abona adusangiza, muri nyinshi ziri kuzana igitutsi mu butumwa bwiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published.