Nshuti z’umusaraba ndabaramujije mw’izina ry’umwami wacu Yesu nimugire amahoro🤚🤚
Igitondo cy’uyu munsi nejejwe no gusangira namwe ijambo ry’Imana rivuga ngo:KWIBUTSA IMANA_————————
Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.
(Yesaya 38:3)
Hano muri iki gice dusomye ni igihe Hezekiya yari yatumweho ngo arage kuko iminsi yo kubaho kwe yari igeze ku musozo ariko akimara kwakira ubwo butumwa yumva ntabyakiriye neza maze yibutsa Imana imirimo yakoraga n’uburyo yagenderaga imbere yayo atunganye.
➡KWIBUTSA IMANA natwe ni ibyacu nubwo mu kuri Imana itibagirwa ariko hari ikintu ukora bitewe n’umutima ugikoranye kigahora ari urwibutso imbere y’Imana;
Na Hezekiya rero yarayibukije maze imutega amatwi irumva ihita imusubiza direct none rero nshuti bakundwa Hezekiya uyu munsi ninjye ni wowe natwe kwibutsa Imana ni ibyacu.
➡Hari igihe tugera mu ngorane tukabona nta nzira ariko iyo twubuye amaso tukibutsa Imana ibyiza twakoze irumva igaca inzira aho zitabonekaga.
➡Muri iyi minsi hari indirimbo ya choir Umugabo ukundwa aririmbamo ivuga ngo NTABWO IMANA IJYA YIBAGIRWA IMIRIMO MYIZA UMUNTU YAKORANYE URUKUNDO,ABANTU BABA BAKUREBA CG BATAKUREBA,BWABA BUGOROBYE CG HAGARAGARA IMANA IPFA KUBA YARABIBONYE NTABWO IJYA YIBAGIRWA……
Iyi ndirimbo indimo cyane muri iyi minsi ngo ariko imirimo yibukwa ni ya yindi yakoranywe urukundo apana imwe abantu bihangishijeho muri iyi minsi bajya gukora bagahamagara itangazamakuru kgrngo bamenyekane burya njye mbibona nko gukora kgengo bambone nubwo biba byiswe iby’urukundo kuko na Bible idusaba ko niba ukoze umurimo n’ukuboko kwindyo ukw’ibumoso ntikuzabimenye🤷♂🤷♂
➡Icyo umwuka wera abyutse adusaba rero ni UKUGIRA IKINTU UKORA N’URUKUNDO KIGAKORA KU MUTIMA W’IMANA MAZE KIKAGENDA KIKABA URWIBUTSO UZAJYA WIBUKIRIZAHO IMANA.
Mwibuke Morodekayi nawe gutabarwa kwe hamwe n’ubwoko bwe byavuye kubyo yakoze bikandikwa mu gitabo cy’urwibutso maze ku munsi w’amakuba abanzi babo biteguye kubamira bunguri igitabo kirabumburwa baribukwa baratabarwa💪💪💪.
Ikindi cya ngombwa ngo urwibutso rwemerwe ni UKUGENDANA UMUTIMA UTUNGANYE;kuko iyo umutima utagucira urubanza uratinyuka imbere y’Imana.
➡Nshuti bene data ndabahugurira gukora ibyiza tutagamije kuvugwa cg guhimbazwa ahubwo dukorane umutima uciye bugufi kd wuje urukundo nibyo Imana yishimira bikatubera urwibutso kuri yo maze ikatugirira neza.
MURAKOZE
Turaza gusubira mwaganirizwaga na Marie Claire N.
Mugire umunsi mwiza muhahe muronke kd ukuboko kwiza kw’Imana kugumane namwe ntacyo muzakena🙏🙏