ICYIGISHO CYO KU WA GATATU 17-02-2021 TUGEZWAHO NA EV NDATIMANA JEAN MARIE VIANEY

Bavandimwe bana b’Imana bari muri GBI, ndabaramukije mwese,
Yesu ashimwe cyane.

INSANGANYA MATSIKO“: GUHABWA UBUSHOBOZI BWO KUBA UMWANA W’IMANA “

📖(Yoh.1:12-13)” Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana
Abo ntibabyawe n’amaraso n’ubushake bw’umubiri cyangwa n’ubushake bw’umugabo ahubwo babyawe n’Imana”.

  • Ijambo ry’Imana ritwereka ko tumaze kwemera Yesu no kumwizera twabyawe ubwa2 muburyo bw’umwuka( yoh.3:3) ; Twabyawe kandi n’imbuto itabora tubiheshejwe n’ijambo ry’Imana(1Pet.1:23).

HARI UKUNTU IMANA YATUGIZE TUMAZE KUBYARWA NAYO

1) Yaduhinduye ingeso (Efeso.4:20-24).

2) Yadushyizeho ikimenyetso cy’umwuka Wera.( Ef.1:13-14).

3) Yatwanditse mugitabo cy’ubugingo(Lk.10:20)

Kubw’ibyo kandi ntabwo bazashyirwaho ikimenyetso cya ya nyamaswa kuko bariho icy’Imana. (Ibyah.13:8)

Haleluyaaa

Nshuti yanjye Mwene Data, umva ukuntu abana b,Imana ari ab,agaciro gakomeyeeeee.

Nta kintu wabigereranya,

INTEGO NKURU Y’IMANA

Imana mumugambi wayo ni ukuzatujyana mu bwami bwayo ngo tuzabane iteka ryose( Lk.22:29-30).

Niyo mpamvu dukwiye gukomeza kurwana intambara nziza yo gukiranuka, turusheho Kwizera Umwami wacu, tumugirire icyizere kuko ahora ari uwo Kwizera.

Ntidutinye ibibazo biriho nubwo bikomeye, birimo covid-19 n,ingaruka zayo, abenshi bafite ubwoba bw’urukingo, ubukene, ubushomeri, gupfusha…..

Reka tuvuge nka bene Kora muri Zab. 46:3-4
Bati: “Nicyo gituma tutazatinya n’aho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri.
Naho amazi yaho yahorera akibirindura,
Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo”.

Abana b,Imana turarinzwe kdi dufite ubudahangarwa. Amen

Imana ibahe umugisha.

Leave a Comment

Your email address will not be published.