NAMWE MUZAHABWA IMBARAGA UMWUKA WERA NABAMANUKIRA
Ibyakozwe n’Intumwa 1: 4-8
“Nuko abateraniriza hamwe abategeka kutava i Yerusalemu ati: “ahubwo murindire ibyo Data yasezeranye ibyo nababwiye.
Kuko Yohana yabatirishaga amazi ariko mwebweho kuminsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera”.
Kumurongo wa 8 akomeza avuga icyo Umwuka Wera azabamarira. Ati:
“Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira muzaba abagabo…….”(Ibyakozwe n’Intumwa.1:8)
Umumaro w’Umwuka Wera:
Soma nanone 2Timoteyo 1:7
” Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’Urukundo no Kwirinda”
Nkuko tubisomye, Mu Mwuka Wera niho dukura ibintu bitatu by’ingenzi bya ngombwa mu buzima bwa gikristo bigomba kuturanga aribyo ibi:
- Imbaraga
- Urukundo
- Kwirinda.
👉🏾 IMBARAGA
- Burya uretse IMBARAGA za mwuka wera ugushoboza nah’ubundi wa mwete ugira cyangwa wagiraga ukumva utacogorera gukorera Uwiteka kandi UTIGANDA burya n’IMBARAGA ZA MWUKA WERA ziba zatugose.
URUKUNDO
Burya ikizakwereka umukristo nyakuri wagenderewe na Mwuka wera agira URUKUNDO nyarwo rumwe rudafite KUROBANURA KUBUTONI,
KWISHAKIRA IBYARWO
KWIRARIRA.
INYUNGU RUNAKA.
RUTISHAKIRA IBYARWO.
KWIRINDA
Nk’umujyanama mwiza wacu wa buri munsi kuva muhawe MWUKA WERA NIWE udushoboza kwirinda muri byose.
Kugato no ku kanini
Q: Ese mu Itorero umuntu ashobora kuribamo ariko atuzuye umwuka Wera?
R: Igisubizo ni yego. Ariko ntabwo yashobora kuba umukristo nyakuri mugihe cyose atarahabwa ziriya mbaraga.
Niyo mpamvu bamwe babana badakundana, batirinda ibyaha, kuko nta mbaraga zibasunika kandi twebwe abantu ntazo dufite kuko turi abanyantege nke.
Niyo mpamvu Yesu yari abizi ibyo byose, arababwira ati murindire, mutegereze isezerano ry’Umwuka Wera.
Inama:
Niba warakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, tera Indi ntambwe usabe kubatizwa mu Mwuka Wera.
Uzawuhabwa rwose, upfa kubahiriza aya mabwiriza:
- Kwihana neza( Ibyakozwe n’Intumwa 3:19)
- Gusenga + Duhuje umutima(Ibyakozwe n’Intumwa 2:1)
- Kwizera ko bishobora.
Mbifurije gusohorezwa iryo sezerano no kuvugururwa.
EV NDATIMANA JEAN MARIE VIANNEY