ICYIGISHO CYO KU WA GATATU 26-08-2020 TUGEZWAHO NA KUMASHEMA CLEMENCE

Umutwe: Imyifatire y’umukristo utegereje isezerano

Benedata bakundwa muri ikigitondo nifuje kubasangiza bimwe mu biranga umukristo utegereje gusohora kw isezerano Imana yamuhaye.

Ndabanza mbibutse amwe mumasezerano y ingenzi abakristo tugendana wowe nanjye dufite Kandi Imana yatubwiye muburyo ubu cg ubundi ( ijambo ryayo, ubuhanuzi, iyerekwa, inzozi…)

Isezerano ry ubugingo buhoraho. (Yohana 3:16)
Isezerano ryo kubana n’Imana (Dore ndi kumwe namwe)
Isezerano ryo kwitwa abana b’Imana
Isezerano ryo gutabarwa n’Imana

….

Nayandi masezerano yose uko Imana iyatanga ari ayo murubu buzima ( Nzakubakira, nzagikorera, nzakugira umuntu ukomeye, uzaba umutwe ntuzaba umurizo, nzaguhoza amarira, nzaguha urubyaro rwubaha Imana…
Ari nayo mugihe kizaza : Kugaruka kwa Yesu, Nzakwicazanya nanjye, nzakuruhura, nzaguha ubugingo buhoraho…

Twese rero dufite ayo masezerano Dore uko Uwiteka avugana natwe mu ijambo:

Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe.
✅ Irijambo dusomye riratwibutsako igihe cy’Imana itakibara n’igihe cyacu.

9 Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.
✅ Aha Uwiteka aratwibutsako nta narimwe ajya akererwa.

10 Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirira.

✅ Aha naho hatwereka ko ibyo yavuze byose bizasohora Yesu azagaruka gukiza no guhana.

11 Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu,
👉🏾 Dukwiriye Kuba abantu BERA
👉🏾Dukwiriye Kuba abantu bubaha Imana mu ngeso zacu

13 *Kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo. Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye
(2 Petero 3:10;9)

👉🏾 Turasabwa kuzasangwa mu mahoro. Niba waravuganye n Imana ba amahoro izabisohoza
👉🏾Birasaba kutagira ikizinga cg umugayo wose

Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora.”
(Luka 1:45)

👉🏾 Turasabwa kwizera ko bizasohora.

Imana iduhe umugisha, twe a bategereje gusohora kw isezerano ry Imana.

Leave a Comment

Your email address will not be published.