Thème : Ubuntu bw’Imana
✨Yesu ni ashimwe ✨
«Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none»
Tito 2:11-12
Ubuntu buzana agakiza
Abefeso 2:8-10
Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.
Aho Imana yadukuye , ni mu rupfu, twari abo kurimbuka, ariko Imana itugirira ubuntu yohereza Yesu Kristo.
Jean 3:16
Twari abo kurimbuka, Ubuntu bwadukijije urupfu rw’iteka
Ubuntu bwatumye natwe tuba abaraganwa b’amasezerano
Abefeso 2:12. «mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.»
Twari abashyitsi ku masezerano,
Nta byiringiro twari dufite, ariko kubw’ubuntu dufite ibyiringiro byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo
Tito 2:13
dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza
Nta Mana twari dufite
ubuntu bwatumye natwe tugira Imana, kandi ariyo Mana nzima , izindi ni ibigirwamana
«Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo»
1 Timoteyo 2:5
⏺Ubuntu butumarira iki ?
Buratwigisha
Abaheburayo 8:10
«Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n’inzu ya Isirayeli, Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga, ‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, Nyandike mu mitima yabo, Kandi nzaba Imana yabo, Na bo bazaba ubwoko bwanjye.’»
Abeheburayo 8:10
Buduhindura inshuti z’Imana
Yohana 15:15
«Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.»
Turangiza ubuntu bwerekana ko iki ari cyo gihe dufite gusa cyo kwemererwamo no gukirizwamo.
Ubuntu twagiriwe ntitubupfushe ubusa
2 abakorinto 6:1-2
Imana iduhane umugisha.