ICYIGISHO CYO KU WA GATATU TARIKI 03-06-2020 TUGEZWAHO NA MARIE CLAIRE NYIRANEZA

Indirimbo ya 125 mu GUSHIMISHA

1.Ubw’ Umwami Yes’ ankunda,Nd’ amahoro! Kubg’ imbabazi ze nyinshi,Nd’ amahoro! Nuhagiwe n’ amaraso;Nkomezwa n’ ubuntu bginshi; Kand’ amfashe n’ ukuboko:Nd’ amahoro!

2.Naho haz’ ibyago byinshi,Nd’ amahoro ! Yesu n’ Umukiza wanjye:Nd’ amahoro! Niragij’ Imana, Data;Nguma muri Yesu Kristo; Nejejwe n’ Umwuka Wera:Nd’ amahoro!

3.Byose bizambera byiza:Nd’ amahoro! No mu byago, nzaririmba:Nd’ amahoro ! Naho ndiho, naho napfa, Nzi ko nkundwa n’ Uwiteka; Yes’ amp’ ibyo nkena byose:Nd’ amahoro !

Bene data dusangiye Ubuntu n’amahoro bikomoka ku mwami Yesu mbanje kubasuhuza mbifuriza kugira impagarike n’ubugingo✋✋tumaze iminsi twiga ku mwuka wera no kugucungurwa biva ku mwami Yesu nanjye muri kano kanya nifuje ko dusangira ijambo rivuga ku Mahoro aturuka kuri uko kubana n’umwuka wera ukanizera amaraso ya Yesu. Muri iyi si nta Mahoro habe na mba twahabonera kd uko iminsi ishira Niko bikomeza kuba Bibi kurushaho ariko nkuko iyo ndirimbo ibivuga twebwe abamaze kwizera tukanahabwa umwuka wera tugomba kwishimira urwo rukundo twakunzwe tudakwiriye hamwe N’IMBABAZI zihoraho bikadutera kumva amahoro yuzuye kabone nubwo twaba twugarijwe n’amakuba akomeye ntitugomba kwiheba kuko Imana ibitegeka. Dukwiriye gukomezwa nubwo buntu tukumva amahoro tukanezerwa kuko Niko buri mwizera wese agomba kubaho agatandukanywa n’abatizera bahorana amaganya no kwiheba.
Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro.
(Yakobo 3:18

Mu bisanzwe burya naritegereje nsanga umuntu ukunda kubuza abandi amahoro burya nawe ntayo aba afite none ijambo naryo rije ritubwira ngo tubibe imbuto zo gukiranuka mu Mahoro duhesha abandi amahoro.
Hanyuma yo kwizera,ukabatizwa mu mwuka wera gira amahoro kd unayaheshe abandi👍

Nsoza ndabifuriza amahoro nshuti bakundwa🙏🙏

Leave a Comment

Your email address will not be published.