Topic :TWIRINDE GUSINZIRA
Dusome ijambo dusanga mugitabo cyambere cya mose kitwa Itangiriro 15:12
Ku kirengarenga Aburamu asinzira ubuticura,ubwoba butewe n’umwijima w’icuraburindi buramufata.13.Uwiteka abwira Aburamu ati Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo ,bazakorera abaho ab’aho nabo bazabababaza imyaka magana ane.
Ubusanzwe twese dutuye muri uyu mubiri tuziko gusinzira ari byiza kandi koko ni ukuruhuka cyane iyo wumva unaniwe ,no kwamuganga iyo umuntu adasinzira rwose biremewe cyane gufata imiti igufasha gusinzira urugero nkiyo umuntu arwaye.
Ibi rero bikaba nitandukanye nibyo mu Mwuka ijambo ry’Imana nkuko turisoma dusanga ritubuza gusinzira muburyo bwo mu mwuka kuko iyo hasinziriye hapfa byinshi ndetse bitera ingaruka mbi nyinshi zitandukanye ibi rero Imana yo ubwayo ntibikunda.
REKA TUREBERE HAMWE INGARUKA ZIMWE NA ZIMWE ZO GUSINZIRA.
1.Kutigenzura(control ):
Aha ni ukuhitondera kuko ibi ari ibintu bikomeye umuntu ashobora kuba yahatakariza n’ubuzima
Iyo dusomye mubyakozwe n’intumwa 20:9 Hatubwira umusore witwaga Utuko ukuntu yasinziriye ari mu idirishya Pawulo nawe ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami ikigaragara uyu umusore yari ahari adahari yumva ibyo hanze yumva nibyo munzu,
Aririmba ariko anywa agasembuye (ibi niby’uwasinziriye )
Akaba yumva ijambo ry’Imana ariko yumva n’igitego cya Arsenal muri ecouteur ibyo bintu babana
Arabwiriza ariko ni umusambanyi ni umuhehesi .
Ibyo byose n’ibindi bituma umuntu apfa kuberako aba yarasinziriye ahagaze mukagendana ugirango ni muzima naho yapfuye kera Utuko yazizeko yari yicaye mu idirishya yumva iby’imbere ariko kandi akumva n’ibyinyuma bimutera gusinzira arahanuka umwuka urahera .
Ariko mu MANA ni heza haracyariho gutabarwa ba Pawulo baracyahari ngo basengere uwapfuye.
2.Harimo umuvumo ukomeye:
Mugitabo twasomye Itangiriro Aburahamu Imana yari yaramukuye muri Uri hanyuma imwemerera amasezerano menshi yibaza uko azasohora biramuyobera niko kubaza Uwiteka aramubwira ati shaka igitambo arabikora inkongoro zitangira kuza kucyona akazigurutsa bigeze kukirengarenga umunaniro uramufata arasinzira ibyamubayeho birakomeye,Imana yahise imuha ibihano bikomeye urubyaro rwe ruzerera imyaka maganane rutari muri gakondo yabo twibukiranye Abisiraheri igihe bamaze mu buretwa inkoni zibariho,ibiboko nibyo,bavuye yo igihe bamaze mubutayu ,inzara yaho inyota ibihano bikomeye bagomeye Imana ibi byose byari ukubera gusinzira kwa Aburahamu.
3.Umwanzi arabiba iyo abantu basinziriye.
Matayo 13:25 Yesu yaciraga abantu umugani w’umuntu wabibye imbuto nziza y’amasaka umwanzi ahenga basinziriye araza abibamo urukungu.
Yemwe umwanzi rwose iyo asanze basinziriye abibamo imbuto mbi yewe umuntu agatangira kwitwara uko atajyaga yitwara akavuga uko atajyaga avuga ibyaha bigakongera.
4.kwihakana Imana :
Ibi nabyo bibaho cyane Yesu yajyanye n’abigishwa gusenga mubutayu bageze aho barasinzira araza arabakangura ati mukanguke mubane maso nanjye byibura isaha imwe ariko birabananira icyavuyemo ni ukumwihakana mwibuke Petero.
UMWANZURO
1Abatesalonike5 :6 nuko rero twirinde gusinzira nk’abandi bose ahubwo tube maso twirinde ibisindisha.
Imana ibahe umugisha mwinshi ndabakunda umuvandimwe wanyu,
HAKIZIMANA Theogene