ICYIGISHO CYO KU WA GATATU TARIKI 18/9/2019 TUGEZWAHO NA Esther (Maman Chriss)


INDIRIMBO YA 388 MU GUSHIMISHA


1.Tunganira Imana ubudasiba, jyuhora uyisenga kandi uyumvire, jyubana n’abayo jyufasha indushyi ntusibe na rimwe kuyikorera

2.Tunganira Imana jyubana mayo nutumbira Yesu uzasa nkawe Bose bazamenya kubana nawe bareke ubugome bitabe Yesu

3.Tunganira Imana ikuyobore, nuterwa n’ibyago jyusanga Yesu, ntiyirengagiza umwiyambaza uyoboke Yesu niwe shobuja

4.Tunganira Imana tuza umutima muby’ukora byose wihutiraho Jya wumvira umwuka gwiza urukundo ntasoni uzagira Nubona Yesu

Intego:kumvira Imana

✋Mbanje kubasuhuza mu izina rya Yesu Kristo no gushima Imana impaye uyu mwanya ngo dusangire ijambo ry Imana

Turirimbane indirimbo ya388(nayishyize hejuruy’ikigisho)

Twihuse dusome
đź“–1samueli 15:1
Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ego I’ve umwami wa Isiraheri,nuko rerouted uber wumvira uwiteka mubyo Avuga.

đź“–Gutegeka kwa kabili 28:1
Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwokwitondera amategeko yayo Yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha, amahanga Yose yo mu isi

Turi ku ijambo rivuga ngo kumvira Imana,
Twasomye Samweli amaze kuimika Sawuli ngo Abe umwami WA Isiraheli nicyo kintu yamwibukije, aramubwira at warigayaga, warisuzuguraga Ariko nguhitamo ngo uber umwalimu wubwoko bwanjye none rerouted wumvire ibyo Uwiteka agutegeka uyumunsi

Sawuli yahawe amabwiriza
haricyo Imana yamushakagaho, dukomeje gusoma mumirongo yo hasi dusanga atarumviye lmana byamuzaniye ingaruka byatumye Imana imureka imwambura ubwami, ibuha umuturanyi we Dawidi ngo ufite umutima umeze nkuko Imana ishaka.

⚫Gutegeka kwa kabili 28:1.hatubwiyengo nugira umwete wo kumvira Imana,…
Kumvira Imana bisaba ko ubikorana umwete nta kurangara niyo yaba umunota ntuwemerewe,

Umuririmbyi twatangiriyeho Avuga ngo tunganira Imana ubudasiba kandi uyumvire ntagusiba kumvira Imana, ntakurangara, ni ukuba maso mukumvira Imana
â–ŞDawidi yarangaye Gato yohereza ingabo ku rugamba yisigarira iwe byavuyemo ibyaha bikomeye imbere y’Uwiteka biramukurikirana kugeza ku rubyaro.akantu Gato ko kurangara ko kutumvira Imana
wari wabikoreye mu rwihisho Ariko Imana izabishyira ahabona
-Amunoni akinda Tamari
-Abusalomo yica amunoni
-Abusalomo aryamana n’abagore base kumugaragaro
Bivuye ku burangare gusa bwo kutubaha Imana no kutayumvira

Tunganira Imana ikuyobore aho uca hose munzira ucamo wumvire Imana niho uzagira amahoro niho uzanezeza Imana

Mbifurije kumvira Imana
Imana iduhane umugisha ndabakunda

Esther (Maman Chriss)

Leave a Comment

Your email address will not be published.