ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 06-07-2021 TUGEZWAHO NA TUGIRIMANA ALEXIS

IMANA IRINDISHA IMBARAGA Z’IJAMBO

Yesu ashimwe bene Data !

Zekaliya 4:6-7
(6)Aransubiza ati”ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati” Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye”.Niko Uwiteka nyir’Ingabo avuga.

(7)Wa musozi we wiyita iki?imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!

➡️ Zerubabeli ntabwo yari afite imbaraga n’ubushobozi buhambaye mu gihe cye.Ndetse igihe cy’Uwiteka kigeze amusubizamo imbaraga nk’ikimenyetso cy’amavuta yo gukora umurimo w’Imana.Kandi anamwizeza ubushobozi buzamufasha gukora ashize amanga.

Kuki Imana irindira umuntu mu ijambo?
-Izi ko nyuma yo kuvuga ijambo,uwo iribwiye aba yinjiye mu ntambara z’uburyo bwinshi.,bityo Imana igakora akazi ko kumushyiriraho uburinzi mu buryo bw’umwuka wera kugirango atsinde neza.

-Umuntu akenshi arebesha amaso kuruta ibyo atareba,bityo Imana ikarinda agaciro k’ibyo yavuze ku muntu no mugihe atarabihabwa.

-Mu bihishwe utarabona ntibibereye aho,ahubwo kubera agaciro kabyo Imana ibihagaze iruhande ngo ikurinde.

Burya Uwiteka arazirikana,, akarinda,agasohoza ndetse agakomera ku cyo yavuze.
Kugirango tubashe kwegerana n’Imana neza nuko tuzirikana imirimo yayo tukayigumaho ndetse tugakomera ku masezerano yacu n’Imana.

Ishobora kugaragara nk’icecetse,ariko igihe cyigeze ikitamurura.

Mu gihe gikwiriye akoresheje ijambo, Uwiteka Nyiringabo abwia Zerubabeli ati Ntimutinye umwuka wanjye ari kumwe namwe

Kandi ijambo ryavuze ngo si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye.

Muvandimwe ukurikiye iri jambo,ndagirango nkwibutse nanjye niyibutsa ko twahawe impano y’Imana ikomeye kubwo gucungurwa, kandi Imana izatanga n’ibindi byinshi kugirango umurimo watangijwe ku musaraba usohore. Nk’uko turi abaraganwa na Kristo ku bwo gucungurwa.

DUSENGE:Tugushiiye ijambo ryawe Mana,udushoboze umwuka wera arusheho kurisobanura.Tukuragije imitima,imibiri n’ubugigo.Ukomeze kuturinda ibihe bidashira. Amen.

Mwari kumwe na mwene So Alexis Tugirimana.

Shalom!👏

Leave a Comment

Your email address will not be published.