ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 08-06-2021 TUGEZWAHO NA ALEXIS TUGIRIMANA

DUDUBIZA UDUKIZE UMWUMA MANA

Ubuntu bw’umwami wacu Yesu bubane namwe.

Dusome: Yoweli 1:16;19 Mbese ibyo kurya ntibyaduciriwe imbere tubireba,umunezero no kwishima bigashira mu nzu y’Imana yacu?

Ayii we,Uwiteka! Ni wowe ntakira kuko umuriro watsembyeho ibyanya byo mu butayu kandi ibirimi by’umuriro byatwitse ibiti byose byo ku misozi

Mu bihe bya kera iby’ubu n’ibizaza, tubona ko umwuma uterwa n’ibura ry’amazi. Ibiremwa nabyo byabura amazi bikagira ikibazo,bityo inyota n’inzara bigatuma ibyo biremwa nta buzima bwiza bigira.

Umunezero no gufashwa n’umwuka wera iyo bibuze mu nzu y’Imana,abantu bamera nk’abarwaye ubworo,ibyishimo bigashira.

Niba hari aho biboneka ko amariba yakamye,turasabwa gushaka isoko idakama ihorana amazi tukavoma kugirango igihe gikomeye cy’impeshyi n’ubushyuhe tuzabe twarizigamye amazi ahagije.

➡️Kristo niwe soko y’amazi idudubiza tukanywa. Niwe kandi ugusha imvura mu butayu inzuri zikongera zigasubirana ubwiza. Azibura imiyoboro yazibye. Amina.

Ibyo bijyana no gusaba abakristo gukenyera bagasenga bashyizeho umwete.

Ese aho muri iki gihe nawe nanjye ntitwaba dusabwa kuba maso tugasengana umwete ? Imana ikadudubiza amazi tukanywa!

Turi mu bihe bidusaba kutirara.Mbese twashishoza neza ntibyaduha umukoro? Ijambo ry’Imana hari aho rigira riti “.. nimukarabe,namwe ab’imitima ibiri nimwiyeze imitima”

Yohana mu byahishuwe akagira ati “ufite inyota azamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo”.

Imana iduhe kuba maso no kumenya iby’iminsi n’ibihe.

DUSENGE: Data ushobora byose turagushimiye,kandi twishinganishije mu maboko yawe,uduhe amazi atumara inyota. Turusheho kwizera no gufashwa n’umwuka wera. Amen

Alexis Tugirimana

Leave a Comment

Your email address will not be published.