ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 13-09-2022 TUGEZWAHO NA PASITERI DOMINIQUE RWAKUNDA

IMFUNGUZO EBYILI Z’UMUGISHA

Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n’imbata, nubwo yaba ari nyir’ibintu byose.
(Abagalatiya 4:1)

Amaturo y’umuntu amuhesha inzira, Akamugeza imbere y’abakomeye.
(Imigani 18:16)

👉🏻Ndabashuhuje mu izina rya Yesu , uyu munsi nifuje kuvuga kumfunguzo ebyeri z’umugisha

👉🏻Hari ibintu byinshi bihesha Umugisha harimo umugisha ubonerwa mu gukiranuka , mu gusenga , mu gukora cg gutekereza , umugisha ubonerwa kubabwaho n’ukuboko kwiza kw’Imana , umugisha ubonerwa mu rukundo rw’Imana ntacyo wakoze n’ibindi , Uyu munsi rero nifuje kuvuga kumugisha ubonerwa mu Gukura mu gakiza n’undi ubonerwa mu gukorera Imana

👉🏻Bibiliya itubwira ko umugisha w’Imana uzana ubukire

👉Mu bumana hari ibintu Imana idashobora kuduha mu gihe tudakuze mu mwuka .Iyo tuvuga gukura mu gakiza cg gukura mu mwuka ntituba tuvuze kumara imyaka runaka mu gakiza ❌ahubwo Tuba tuvuze guhinduka rwose tuba tuvuze Ikigero runaka umuntu agezeho asa na kristo , Tuba tuvuze Urwego umuntu agezeho mu kwezwa cg Mu guhindura ingeso cg Kugera kurugero rw’Igihagararo cya kristo

👉🏻Hariho amagambo atatu ariyo gutsindishirizwa , kwezwa no guhabwa ubwiza , umuntu wamaze gukizwa atangira urugendo rwo gusa na kristo rwo kwezwa rwo gukura mu gakiza rwo guhindura ingeso rwo guhinduka rwose bitewe naho umuntu ageze rero ahinduka hari Imigisha Imana imuha

👉🏻Ngirango tubyemera twese ko hari ibintu utaha umwana bimwe muri byo umwana ntiwamushingira iduka , umwana ntiwamushakira umugore cg umugabo , umwana ntiwamugira pastor , Ntiwamugira umuyobozi w’abandi (Promotion ) umwana hari ibintu utamuha kuko nyine ari umwana niyo mpamvu twasomye ngo Iyo umuntu akiri umwana ntaho aba ataniye n’Imbata nubwo ariwe nyiri ibintu Ibintu byose Imana ifite n’ibyacu turasabwa rero gutera intambwe y’ubukure kugirango tugere kurwego rwo kwakira ibyo Imana yadusezeranije , kdi twabonye ko gukura bigaragazwa nibyo wasize .atari ukureka inzoga n’itabi gusa ahubwo umujinya amahane ishyari kubeshya nibindi bisa bityo niba ukibikora uracyari kurwego ruciriritse hari iby’Imana utarya kuko ukiri muto pawulo ati Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana.
(1 Abakorinto 13:11),

-Tubona uburyo pawulo yakuze akagera kurwego areka n’Inyama kdi kurya inyama atari icyaha kugeza yorohereye akamera nk’ibitambo n’amavuta

👉🏻Icya kabiri nashatse kuvuga gihesha umugisha N’ugukorera Imana,

👉🏻Imana yaduhamagariye kwezwa no kuyikorera , Iyo dukoreye Imana nkuko ibishaka iduha umugisha twasomye ijambo rivuga ngo amaturo y’Umuntu amucira inzira , Haleluiaaaa si amasengesho si amashuri , si ubwenge ahubwo amaturo gusa acira umuntu inzira akamugeza imbere y’abakomeye icyampa Imana ikaguhishurira iri hame ,

👉🏻Aburahamu yatanze ituro rituma Imana yirahira iti no kuguha umugisha nzaguha umugisha hari ituro rituma Imana yirahira (aramubwira ati”Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege,
(Itangiriro 22:16)

👉🏻Aburahamu yakiriye abamalayika ituro atanze rishyiraho itariki yo gusubizwa (8 Yenda amavuta n’amata n’inyama z’icyo kimasa yatetse abishyira imbere yabo, abahagarara iruhande munsi ya cya giti bararya.
9 Baramubaza bati”Sara umugore wawe ari he?” Arabasubiza ati”Ari mu ihema.”
(Itangiriro 18:8;9)

👉🏻kugirango Isaka atange umugisha yatumye Yakobo umuhigo si uko yaracyennye iwe hatabaga inyama ahubwo yatanze ituro risabirwaho umugisha

👉🏻Umugore w’umushunemu ubwo yitegerezaga Elisa n’umugaragu we Gehazi akareba urugendo bagira n’imvune bahura nazo mu murimo yarabaruhuye umunsi wa mbere baraye mu cyumba cyo hejuru ituro yatanze ryamufunguriye umuryango w’umugisha wo kubona umwana yari yarabuze (Hariho ubwo yaje bamucumbikira muri ako kumba, aryamamo.
(2 Abami 4:11))

👉🏻
wa Mugore w’I Salefati yahaye agatsima Elia Imana yamufunguriye umugisha udasanzwe kubw’icyo yari akoze.

👉🏻Umugabo watanze imva ye ngo ishyingurwemo umwana nubu bavuga ko abayisuye 1/2 cy’ibyinjira cyijya muri leta ikindi kikajya mu gisekuruza cya Simoni w’umunyakurene , Ugira ineza ukayisanga imbere gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa , umuntu uhagarara muri iri hame ryo gutanga nubwo yaba adakijijwe Imana imuha umugisha 😳Izi mfunguzo ebyiri sizo zonyine ariko uyu munsi nizo bashimye kuvuga ubikore urahabwa umugisha n’Imana wasengeye igihe kinini ukawubura n’Ibindi

Mwakire neza ijambo ry’Imana shalom shalom

Leave a Comment

Your email address will not be published.