ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 19-01-2021 TUGEZWAHO NA THEOGENE HAKIZIMANA

🤝Mwiriwe neza Benedata dusangiye gucungurwa.
👏🏻Dushimiye Imana ikidutije guhumeka ,
👏🏻Tuyishimiye imigambi myiza idufiteho uyu munsi ndetse no mu gihe kirimbere.
Imirimo yakoze yose tuyikusanirije hamwe tuyihaye icyubahiro.🙌🙌🙌
🎵🎵 Turirimbe indirimbo ya 108 mu zo gushimisha Imana igitero cyayo cya 2️⃣:

Njye ndi umukristo,umva ubwo buntu!narakijijwe nkurwa mu byaha.
Njye ndi umukristo,naho naterwa n’ibyago nkaba no Ku rugamba.
Njye ndi umukristo,ndi umutabazi mu ntambara ndasana n’ibyaha,mfite umugaba,ni umwami Yesu nituba hamwe nzahora nesha!

Dusome
📖1NGOMA 22:12
Icyakora Uwiteka aguhe ubwenge no kumenya, agutegekeshe Abisirayeli kugira ngo witondere amategeko y’Uwiteka Imana yawe.

🔰UBWENGE NO KUMENYA

👉🏻Iyi ndirimbo hamwe n’ijambo dusomye biradusaba kugira UBWENGE muri byose mu buzima bwacu bwa gikristo twishingikirije Umwami Yesu ngo kuko muri we arimo tuboneramo kunesha ndetse no gutabarwa.

✅Muri iyi minsi UBWENGE bushakano buragwiriye ndetse bene bwo bakifashisha bibiliya ijambo ry’Imana ngo NUBURA UBWENGE IZAKUREKA byagera rero kuri wa munyantege nke cg se wa wundi udasoma ijambo ngo ayoborwe nawe agasya atanzitse maze si ugukoresha ubwenge bwe kakahava,habe ngo yibuke no kugisha inama Imana🙈

👉🏻🎵Iyi ndirimbo iravugango njye ndi umukristo mu bintu byose
🤭Ariko byagera imbere y’umunzani cg facture ku mucuruzi akibuka kugira bwa bwenge bushakano
ati ndi umukristo mu bintu byose ,
🤭Byagera kuri dossier muri runaka akibuka bwa bwenge bushakano
ati ndi umukristo mu bintu byose
🤭Byagera muri examen ati sinkabure ubwenge di
Hari ijambo rero twihaye NGO nonese YESU URI NKANJYE WARI KUBIGENZA UTE
Nyamara tukirengagiza ko twarahiriye kuba abakristo mu bintu byose.

👥Benedata ndababwira nanjye nibwira nubwo bigoye ariko mureke dushakashake gukora ibyiza kuko mu ntambara turasana n’ibyaha ariko umugaba wacu ni YESU , nituba hamwe tuzahora tunesha
Turasabwa kumwizera mubyo akora byose tutishinze bwa bwenge buhahano ahubwo dusabye ubwenge buturuka ku Mana yacu, Kuko nibwo buzaduhesha kunesha no gutsinda urugamba.

👌Nidushyira Imana imbere tuzarya ibyiza byo mu gihugu kdi ikiruta byose tubikiwe ikamba ry’ubugingo buhoraho.
📖2Gutegekakwakabiri 8:3
Nuko yagucishije bugufi ikundira ko wicwa n’inzara, ikugaburira manu wari utazi, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo ikumenyeshe yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga.

👉🏻Iri jambo dusomye ritweretseko hari ibyo Imana yemera ko bitugeraho kugirango turusheho kuyimenya no kuyisobanukirwa biciye mu ijambo ryayo kdi ko umuntu adakwiriye kubeshwaho n’ibyo umubiri urarikiye gusa(amazu meza,kurya neza,kwambara neza,icyubahiro….)
ahubwo ko umuntu akwiriye no gushakashaka cg kunyoterwa n’ibitunga ubugingo birimo ijambo ry’Imana.
Mu yandi magambo iyo wasobanukiwe ukamenya neza ko Yesu agira neza urasabwa kumwegera cyane kuko niwe UBWENGE no KUMENYA bya nyabyo biturukaho.

✅Gisha Imana inama muri byose biciye mu ijambo ryayo,yubahe nibwo BWENGE,tunga umwuka wera muri wowe kuko niwo uguhesha KUMENYA ibihishwe bityo bigatuma ubaho Ubuzima burimo kubaha Imana.

👥Bene data bakundwa baGBI ndabasabira nanjye nisabira NGO Uwiteka atwuzuze ubwenge no kumenya kugirango tubashe gutsinda uburiganya bwa satani kuko muri iyi minsi igoye ari kwiyoberanya cyane kugirango agushe intore z’Imana,
satani ari guteza uruvangavange mu itorera abantu badafite UBWENGE no KUMENYA bari gucanganyikirwa,abandi bakibwira ko bari mu murongo kdi bararangije gutanamuri make amayeri ni menshi ariko umwuka wera akomeze kutuyobora mu nzira zacu zose.

👌Hari ijambo nasomye rintera ubwoba “Uwiteka AZASHYESHYENGA abantu”
Muri iyi minsi rero hari abo ari gushyeshyenga kdi bakibwira ko bari mu nzira nzima rero Imana idufashe ntituzabe muri abo ashyeshyenga bitewe no kubura UBWENGE no KUMENYA.

Leave a Comment

Your email address will not be published.