ICYIGISHO CYO KU WA KABILI 25-08-2020 TUGEZWAHO NA DIEUDONNE

KWIYIMA UMWANYA WA MBERE KUBWO GUSHYIGIKIRA UMUGAMBI W’IMANA .

1 Samweli 23:17-18
[17]Aramubwira ati “Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.”
[18]Bombi baherako basezeranira imbere y’Uwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba Yonatani asubira iwe.

✳️Yesu ashimwe bakundwa mu Mwami Yesu, ndashima Imana ko mbonye akanya ko gusangira namwe Ijambo ry’Imana.

Ndagirango twige umutima wa Kristo wahishuriwe mubuzima bwa Yonatani.

Iyo dusomye iyi nkuru tubona ko ubusanzwe uwagombaga gusimbura Sawuli kungoma ni umuhungu we Yonatani, ariko kubera ko Yonatani yarasobanukiwe umugambi w’Imana yanze kurwana intambara y’umubiri yiyima amahirwe yarakwiriye kugirango ashyigikire umugambi w’Imana. Muri kamere muntu harimo ko umuntu aho arihose aba ashaka kuba uwambere, kuba ariwe uvuga rikijyana akumvwa na bose, muri kamere muntu harimo inarijye rivuga ngo abe arijye ubanza, noneho iyo dufite n’abantu benshi badshyigikiye duhita twumva ko n’Imana ibirimo.

Yonatani nubwo yarashyigikiwe na Se yemeye kurwanira ishyaka Dawidi kuko yarasobanukiwe umugambi w’Imana.

✳️Uyu munsi mumurimo w’Imana dukora duhorana intambara mu mitima yacu yo gushaka gutegeke cg se kuyobora, akenshi habaho no kugambanirana cg se guhimbirana ibyaha ndetse no gushyiranaho imigayo kugirango abatuyobora baveho tubasimbure dufate Imyanya yabo ariko ndashima Imana kubwa Yonatani kuko Yasobanukiwe umugambi w’Imana ntiyishyire imbere ahubwo agashyira imbere Dawidi.
Abaroma 12:10
[10]Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we,

✳️Bakundwa mu Mwami ubushake bw’abantu ntabwo buramba kuko Sawuli yaturutse mu bushake ndetse n’ubusabe bw’abantu, ariko Imana muri yo yashakaga Umwami uzima ingoma ibihe byose niyo mpamvu yahisemo Dawidi wari ufite umutima umeze nkuko ishaka niwe wari kuzakomokwamo na Kristo.

✳️Twebwe abari muri Kristo Yesu uyu munsi duhishuriwe iri banga byatworohera kuko ntabwo twagwa mu mutego abantu uyu munsi abantu barimo kugwamo u winarijye, wo kwikubira no kwishyira imbere.

Filemoni 2:3-5
[3]Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.
[4]Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.
[5]Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.

✳️Bakundwa muri Kristo dusabe Imana iduhishurire urugero rw’ubuntu Imana yaduhaye kugirango abe arirwo dukoreramo kuko bizadufasha kutifata uko tutari.

Ikindi Bidadufasha kudaha urwaho imibiri yacu kudakora ibyo irarikiye, kuko muri kamere muntu igihe cyose yumva yaba uwimbere abandi bakaza Nyuma.

Imana idufashe gusobanukirwa umugambi w’Imana nka Yonatani kugirango tuwushyigikire.

Imana ibahe umugisha!!!!!!

Leave a Comment

Your email address will not be published.