Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza buri mu mutima we
Nk’uko umugani w’abakera uvuga ngo ‘Ibibi biva mu babi’, ariko rero ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho.
1 Samweli 24:14
Abajyanama ba Sawuli bajyaga bamubwira ko Dawidi azamwica, bakishakira ubutoni mu kumubwira aho yaba aherereye. Dawidi yagiye agira uburyo bwinshi bwo kuba yakwihimura kuri Sawuli ariko aravuga ati: oya, uyu ni Umwami Uwiteka yimikishije amavuta, sinamuramburiraho ukuboko kwanjye.
Dawidi yari azi neza ko azaba Umwami n’ibimenyetso abifite (1 Samweli 16:12-13 ) , Sawuli nawe ubwe yari aziko Uwiteka yamukuye ku Ngoma y’Ubwami bwa Isirayeli kubw’ibibi bye no kutita ku itegeko ry’Imana (1 Samweli 15:23). Ariko bigaragara ko nubwo Dawidi yari afite amakuru yatuma yirwanirira ahubwo yari afite umutima utegereza ibyo Imana yavuze atuje.
Umurongo twasomye (1 Samweli 24:14) ni Ijambo Dawidi yavuze ubwo yari abonye Sawuli mu cyuho cyo kuba yamwica ariko arabireka aravuga ati: ibibi biva mu babi. Yesu aravuga ngo: .
Imitima yacu tuyuzuze ibyiza kugira ngo ibidusohokamo bibe ari byiza. Yesu yaravuze ngo ikijya mu muntu si cyo kimwanduza ahubwo ikimuvamo ni cyo kimuhumanya , arongera aravuga ngo .
Hano havuze ngo: nk’uko ibyanditswe bivuga, kugira ngo iyi migezi ikuvamo ibe ari amazi meza ni uko waba wasogongeye ndetse ukegera Yesu mu Ijambo ry’Imana akakugira uko ashaka ko umera.
Kwitonda burya si iby’abantu, gucisha make, kugira ukuri, kwihangana, urukundo no kwizera si iby’abantu buntu ahubwo ni ibya ba bandi bemereye Yesu ngo abagire uko ashaka ko bamera. Imana ibidushoboze mu izina rya Yesu Kristo, amen.
Fidèle Amani