ICYIGISHO CYO KU WA KABILI TARIKI 17-12-2019 TUGEZWAHO NA HAKIZIMANA Theogene

Umutwe w’ijambo uragira uti :KUBAHA UWITEKA NIBWO BWENGE.


Dusome:Yobu :28:28
“Maze ibwira umuntu iti ‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ”
Amahoro bene data nejejwe n’Imana mumutima impaye akanya ikaba ingiriye ikizere cyo kongera kuganira namwe ijambo ryayo.


👉Twese turi mu isi ndetse itari nziza kuko yagushije ishyano satani amaze gukora icyaha mu ijuru amaze gusuzugura Imana ,Imana ibona ko idakwiriye kubana nayo ariko kandi twibukiranye satani yari Malayika ukomeye wari uhagarariye umutwew’abaririmbyi ngo yaririmbaga neza cyane yasohoraga amajwi cumi nabiri niko ibitabo bimwe bibivuga ,ariko Imana ntiyareba umumaro satani yari afite mu ijuru imusohora mo imwohereza mu isi .
Imana yacu ikunda kandi iharanira icyubahiro yaravuze ngo icyubahiro cyanjye sinzagiha undi cyangwa ibishushanyo bibajwe iyo uyemereye ukayihereza icyubahiro ntacyo itaguha. Mwibuke kwa Mefibosheti bajyanyeyo isanduka y’Uwiteka uko byagenze yabaye iyumugisha kuri bo icyambere ni ugukiranuka ubundi ukayubaha .


Satani rero yaraje mu isi mu ijuru humvikana ijwi rivugango wasiwe ugushije ishyano kuko satani akumanukiye
Ibyahishuwe12:12 Nuko rero wajuru we namwe abaribamo mwishime,naho wowe wasiwe,nawe wa nyanja we,mugushije ishyano kuko satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi,azi yuko afite igihe gito. Uyu mugabo rero witwa satani yaje afite UMUGAMBI aho yahise yinjirira muri Edeni agahita akoresha umuntu icyaha aricyo nanubu tukirwana nacyo kandi tukazarwana nacyo mpakaYesu agarutse kujyana itorero rye ryera.
👉Aha rero niho havuye ingaruka muri iki cyaha ninaho twakuye umuruho niho guhinga byavuye niho gucuruza byavuve kurwara niho byavuye kwiga amashuri menshi ngo turashaka ubwenge nubutunzi niho byavuye ,ariko uko twakwiga kose tugafata impamya bumenyi zikirenga muri za kaminuza zambere ku isi tukaba abarimu bazi ubwenge ku isi ;ariko tutubaha Imana ubwenge bwacu ni zero kandi ibwira umuntu iti “dore kubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mubyaha niko kujijuka ,twaba twarize ibitabo bikabura ariko tukiri mubyaha turacyari mubujiji.Tukinywa inzoga tukanasinda turacyari mubujiji,Tugisambana,tukiba ,tukigira ishyari nibindi ntituramenya ubwenge kubaha Imana gusa ukava mubyaha nibyo ngenzi.
1yohana 1:10 nituvuga yuko ari ntacyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma kandi n’ijambo ryayo ntiriba rikiri muri twe.bwaburakari satani yamanukanye aracyabufite ntabwo yigeze yihana nicyo gituma aturwanya kubaha Imana kugirango tutajijuka tukamenya ukuri.

👌Nsoza nagirango mbasabe twige kubaha Imana tuve mubyaha kandi ibi tubishobore kugirango tubone ubwenge buturutse ahera h’Imana tuve mubujiji dushake amahoro tuyakurikire kuko mumahanga yose ukora ibyo gukiranuka iramwemera.
Imana ibahe umugisha yari mwene so ubakunda
HAKIZIMANA Theogene.

Leave a Comment

Your email address will not be published.