Thème : urukundo dukunda Imana rugaragarira mu bikorwa.
Yohana 21:15
Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?” Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati “Ragira abana b’intama banjye.” Yongera kumubaza ubwa kabiri ati “Simoni mwene Yona, urankunda?” Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati “Ragira intama zanjye.” Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona, urankunda?” Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.” Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye.»
Imana yifuza abayikunda bakabigaragariza mu bikorwa.
Aha Yesu yibutsaga Petero ko gukunda Imana ari ukwita ku murimo wayo, akita ku ntama z’Imana.
Gukunda Imana ni ugukunda abayo, tukabera maso itorero, mu gusurana, gusengerana,gushyigikirana, gutabarana,…
«“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.»
Yohana 14:15
Urukundo dukunda Imana rugaragarira mu kwitondera amategeko yayo, tugendera mu bushake bwayo,
Abakunda Imana nibo bazayibona
Yesu aduhane umugisha
Amina Ange KUZO