ICYIGISHO CYO KU WA KABILI TARIKI 26-05-2020 TUGEZWAHO NA pASTEUR DESIRE HABYARIMANA

Mwaramutse nishimiye kubana namwe muri uyu mwanya wo kumva ijambo ry’ Imana
Ndisegura sinabashije gukora audio kubera ko maze iminsi ndwaye grippe cyane ijwi ryarasaraye cyane
Nateguye inyandiko

Menya umumaro w’Umwuka Wera mu itorero ry’Imana

Duhereye ku kuremwa kw’Adamu, Imana imaze gufata umukungugu wo hasi ikamubumba bigaragara ko yari nk’intumbi ariko Imana imuhumekeramo Umwuka mu mazuru ahinduka ubugingo buzima (Itangiriro 2:7) bivuze ko umuntu agizwe n’ibice bitatu by’ingenzi Umwuka, ubugingo n’umubiri, niko n’itorero muri rusange cyangwa umuntu wese akeneye Umwuka Wera w’Imana kugira ngo abe ingwate igaragaza ishusho y’Imana kuri we ni nabyo byemeza ko dusa nayo ndetse turi abana bayo.

Imana itanga Umwuka Wayo kugirango itorero ryubakwe, iyo dusaba Umwuka aba ari uwo kumara iki? Ese twiteguye gukorera Imana iki? Ese imbaraga twifuza zizadukura ku rwego uruhe zitugeze kuri uruhe?

Iyo ubahe hafi i y’Imana iguha Umwuka Wera kugirango ugire impano zifasha itorero: Guhanura, kurota, kwerekwa, gusobanura inzozi n’ibindi izi mpano zose n’izindi tutavuze zikoreshwa mu nyungu z’umurimo wayo atari ukwishakira icyubahiro n’ibindi (Yoweli 3:1-2), icy’ingenzi umuntu wese akwiriye kwifuza Bene Data bakundwa, twifuze kuzura Umwuka Wera aho kwifuza ubutunzi bw’isi kuko buzashirana nayo nibura buri wese ahabwe ikimwerekanaho uwo Mwuka kugira ngo twese dufashwe (1Abakorinto 12:7) cyane ko abayoborwa n’Umwuka w’Imana aribo bana b’Imana (Abaroma 8:14).

Bavandimwe bakristo turasabwa iki ngo twuzure Umwuka Wera?
Turasabwa gukunda Imana, gukunda abantu bose, kubabarira bose muri byose, guca bugufi, gusaba imbabazi mu gihe cy’amakosa cyangwa twakoze icyaha, kwizera ubundi tukaba twaravutse ubwa kabiri dufite n’inyota yo kuzura Umwuka kuko bitabaye ibyo nta bwami bw’Imana (Yohana 3:5).

Ikindi ni ugusengera Data mu kuri no mu Mwuka kuko Yesu avuga ko abasenga batyo nta buryarya aribo ashaka ko bamusenga (Yohana 4:23).
Itorero rya none dukwiye gufatira urugero ku ntumwa n’abahanuzi mwibuke ubwo abigishwa ba Yesu mu murwa ku munsi w’Umwuka Wera (Pentecost day) bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima, umuriri ubatungura umeze nk’umuyaga uhuha cyane ukwira inzu bari bicayemo, haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo, bose buzuzwa Umwuka Wera batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga abanyamahanga bumva indimi z’iwabo barumirwa bibayobeye barabanegura bati: basinze ihira (Ibyakozwe n’intumwa 2:1-13).

Na n’ubu nuko hari benshi hanze aha bavuga ngo umuntu yasaze cyagwa ngo itorero runaka ni abasazi kuko buzuye Umwuka Wera w’imbaraga nsabe abasoma ibi ko abantu batatuka ibyo batazi, bene Data muyoboye umukumbi namwe torero buri muntu yifuze kugira iyi mpano y’Umwuka Wera kuko mu kanya nk’ako guhumbya abafite iyi ngwate bazicarana n’Isumbabyose mu ijuru kuko aricyo kimenyetso kizaranga umugeni wa Kristo (Abefeso 2:6), twifuze amata, amavuta y’Umwuka Wera nibwo tuzaba dutandukanye rwose n’abatizera nibabona urukundo rw’Imana muri twe bahere ko bahimbaze Imana ku bw’imbuto z’Umwuka uri muri twe .

Sengana nanjye: “Uwiteka Imana Nyir’ingabo mbabarira gukiranirwa kose kandi unyeze kuko nanjye mbabariye abancumuyeho, unyuzuze Umwuka Wera w’ubwenge kandi umpe n’impano z’Imana kugira ngo nziyikoreshereze mu itorero ryayo no murimo wose izampa, ndagushimye ko ubikoze mbisabye Imana mu izina rya Yesu Kristo amen”.

Leave a Comment

Your email address will not be published.