ICYIGISHO CYO KU WA KANE 01-040-2021 TUGEZWAHO NA NIYONZIMA THEOGENE.

🖐🏽Nshuti z’umusaraba dusangiye gucungurwa n’amaraso ya Kristo Yesu, Bakundwa b’umwami Yesu ashimwe!
Umwigisha: Theogene Niyonzima, ADEPR – Cyahafi, Kigali – Rwanda.

🙏🏽 Nshimiye Imana impaye uyu mwanya wo kuganira namwe ijambo ry’Imana mugihe tuzirikana gucungurwa kwacu kubw’amaraso ya Kristo yamenetse ku bwa benshi ngo tubone ubugingo buhoraho.

🥁Reka turirimbe INDIRIMBO YA 97 MU NDIRIMBO ZO GUSHIMISHA IMANA.

1️⃣. Nishimiye ko menye rwose Yesu
kw ar’ Umukiza wanjye;
Ni we wanshunguj’ amaraso;
Ndizera, mvuk’ ubwa kabiri.

Ref: Yambwiye ko nd’ umunyabyaha,
Ndihana ndizer’ arankiza;
Nibyo ndirimba, ni byo mvugo,
Nshim’ Umukiz’ ubudasiba.

2️⃣. Nditanze, ndamwiyeguriye;
Binzanir’ ibyishimo byinshi,
Namuhay’ ibyanyanduzaga,
Abinkurahw amp’ amahoro.

3️⃣. Sinkir’ uwanjy’ arantegeka;
Mpiriwe n’ uko mba muri We;
Njya ntegerez’ ibyiza bindi
Nzagirirwa n’ urukundo rwe.

4️⃣. Kubimenya ni kwiza rwose :
Nd’ uwa Yesu, sinshidikanya.
Ushobora byos’ arandinda;
Nkimwizeye, nta wamunnyaga.

☝🏽Uyu muririmbyi aritangira ubuhamya cyane avuga ko Yesu yamubwiye ko ari umunyabyaha, arihana arizera abona gukira kandi kubimenya no kubisobanukirwa nibwo buzima afite. Wowe nanjye dufite aho twahuriye na Yesu reka biduheshe amahoro y’umutima no gukiranuka.

🌀Uyu munsi nifuje ko twongera gutekereza cyane INKOMOKO Y’UMUKRISTO dore ko turi kuwa kane mutagatifu.

Dusome Matayo 27:27-44

Maze abasirikare b’umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniranirizaho ingabo zose. Baramucuza (Bamwambura), bamwambika umwenda w’umuhemba, baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, n’urubingo mu kuboko kwe kw’iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w’Abayuda!” Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo barumukubita mu mutwe. Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye bamujyana kumubamba.

Bagisohoka, bahura n’Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu. Bageze ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo i Nyabihanga, bamuha vino ivanze n’indurwe ngo anywe, asogongeye yanga kuyinywa. Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye, barayifindira, bicara aho baramurinda. Bashyira hejuru y’umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo “UYU NI YESU, UMWAMI W’ABAYUDA.” Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso. Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe baravuga bati “Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku musaraba.” Abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru na bo bashinyagura batyo bati “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w’Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera. Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w’Imana.’ ”N’abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo.

☝🏽Aya magambo dusomye agaragaza cyane ibyabaye [Guhohoterwa, Kwambara ubusa n’ikamba ry’amahwa, Agashinyaguro……] kuri Yesu kugira ngo abe igitambo cyuzuye cy’abanyabyaha nyuma gucirwa urabanza na Pilato kandi byose byari biri mu gikombe Yesu yasengeye ko kimurenga n’umubabaro mwinshi ari i Gestemani.

🤝🏽Bakundwa Benedata Kubamba ku musaraba ni uburyo bwo guhana Abaroma bari barakuye ku Buperesi. Iki gihano cy’urupfu cyahabwaga abantu bigomekaga ku butegetsi bw’Abaroma, abajura n’abicanyi ruharwa ariyo mpamvu na Yesu bamujyanye i Gologota (Nyabihanga). Igitangaje ni uko Yesu nta tsinda na rimwe muri aya wari kumushyiramo. Nyamara yemeye kuwujyaho, kuko yarenzaga amaso ububabare akabona itorero harimo Njyewe Nawe (Heb 12:2).

🧎🏻‍♂️Reba rero ikindi gitangaje umwe mu bambuzi bari kumwe ku musaraba yaramututse, nyamara undi yemera ko ari umunyabyaha, ndetse yisabira ijuru. Ako kanya Yesu yahise amusezeranya ko bari bubane muri paradiso (Luka 23:39-43), nubwo abakuru n’abatambyi nabo bamututse ngo yananiwe kwikiza ariko ntibahishurirwa ko arimo kubabera igitambo kizanira agakiza abantu bose [Matayo 1:21 – Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo]. No ku musaraba Yesu afite imfunguzo z’ijuru. Ibi bitwigisha ko Umuntu wese ugihumeka aba agifite amahirwe yo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe.

Nshuti Bakundwa agaciro dufite n’imbabazi tubona tubikesha Amaraso ya Yesu kandi umuririmbyi yatubwiye ngo kubimenya ni kwiza rwose.

Imana iduhane Umugisha.
Ndabakunda.
💞💞💞💞
Ppa Orli.

Leave a Comment

Your email address will not be published.