Imana yacu ntigasuzugurwe tureba
Kubara 25:11
Finehasi, mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisirayeli iryo fuhe ryanjye.
Yego, Finehasi yanze kubona Imana ye isuzugurwa n’abamidiyani, yanze kubona abantu bacecetse ntacyo bakora kandi Uwiteka arimo gutukwa n’abanyamahanga uko biboneye. Bijya bibabaza noneho iyo abo mu nzu y’Imana bifatanije n’abanyamahanga gutuka izina ry’Imana.
Finehasi anyibutsa undi mugabo witwa Loti. Loti mu gihe cyo gukemura amakimbirane yabaye hagati y’abashumba be n’aba Abraham yahisemo kujya gutura i Sodomu kuko ngo hari ibibaya byiza mbese hanejeje ariko ngo ahageze yahoraga aterwa agahinda n’ibihakorerwa, abasengera, nicyo gituma mu gihe cyo kuharimbura we yarokowe, dore uko Petero yabyanditse mu rwandiko rwe rwa 2 Petero 2:7-9 ngo … ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha, (kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y’ubugome yarebaga akumva.) Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe …
Iki ni igihe cyo guhagarara mu mwanya wacu neza nka Finehasi, yanze kwihangana, ntiyitaye uko abantu bari bubifate, we gusa yakoze icyo yagombaga gukora. Twe dufite incuti duha courage kandi tuzi ko bari mu makosa gusa ngo bataducikaho, iki ni igihe cyo guterwa agahinda n’ibibi bikorwa, tugataka cyane ngo Imana itabare abo gutabara, ikize kandi irokore abantu bayo. Muri uwo mutima niho tuzakirira kuko Finehasi yabonye umugabane ukomeye mu butambyi kuko yagize ishyaka ry’ibyiza.
Zaburi 106:30-31
Maze Finehasi arahaguruka asohoza amateka, mugiga irashira. Bimuhwanirizwa no gukiranuka, kugeza ibihe by’abantu byose iteka ryose.
Yowabu nawe yigeze kwanga kwiyumanganya, yanga kubona abamori babasuzugura, ahagurutsa ingabo, azicamo ibice bibiri, bamwe arabayobora abandi abaha murumuna we Abishayi niko kumubwira ati: “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko nanjye ndi bukuvune. Nuko komera turwane kigabo, turwanire ubwoko bwacu n’imidugudu y’Imana yacu. Kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”(2 Samuel 10:11-12)
Natwe tubiharanire, Imana yacu ntigasuzugurwe tureba.