ICYIGISHO CYO KU WA KANE 23-07-2020 TUGEZWAHO NA NIYONZIMA THEOGENE

🖐🏽Yesu ashimwe nshuti z’umusaraba dusangiye gucungurwa n’amaraso ya Kristo Yesu umwami wacu.

🙏🏽 Imana Data wa twese mwiza ise w’umwami wacu Yesu Kristo waducunguje amaraso y’igiciro atari ayo mu bitungwa nishimwe yo ukomeje kudumuha uyu mwanya wo kuganira namwe ijambo ry’Imana muri kumwe na Theogene Niyonzima – Papa Orli, ndi Umukristo wa ADEPR – Cyahafi, Itorero ry’Akarere rya Nyarugenge – Kigali, Rwanda.

✊🏽 Intego y’Ijambo ry’uyu munsi: GUHUZA UMUTIMA.

🔄 Maze gusoma Ijambo ry’Imana nasanze hari imbaraga nyinshi ziba mu guhuza umutima kuko abantu bashobora no gusenga ntibigire icyo bitanga ariko bahuza umutima gusa ibitangaza bigakoreka, Noneho iyo habayeho Gusenga kw’abantu bahuje umutima bimeze nko Kwicarana n’Imana kandi nanone Kudahuza kw’abakristo nako kugateza igihombo mu bwami bw’Imana ndetse kikaba icyaha gikomeye.

⤴️ Reka mvuge zimwe mu ngero nasomye kdi nawe turimo gusangira ijambo ry’Imana ubifiteho ubuhamya aho byaba byarakubayeho

🔘 Igice cya mbere cy’abahuje umutima n’inama badafite intego nziza

1️⃣. Abubatsi b’umunara wa Babeli bahuje umugambi wo kubaka umudugudu n’inzu ndende kugira ngo bagire Izina rimenyekana biremera ariko Uwiteka aza kubataniriza mu isi yose mu ndimi zitandukanye – Itangiriro 11:1-9

2️⃣. Abagibeyoni bamaze kumva ibyo Yosuwa yakoze i Yeriko no kuri Ayi, bateranira hamwe bahuza inama yo kurwanya Yosuwa n’Abisirayeli baza kuvumwa umuvumo wo kuba abaretwa n’abashenyi n’abavomyi b’inzu y’Imana yanjye. – Yosuwa 9: 1-23

3️⃣. Abahanuzi ba Ahabu bahuza amagmbo yo kumubesha ko azatabaruka amahoro i Ramoti y’i Galeyadi ariko Mikaya yanga guhuza nabo amagambo kuko yararimo Umwuka w’Imana. – 1Abami 22:1-28

4️⃣. Urupfu rwa Herode rwatewe nuko abantu bahuje ijwi barasakuza bati “Yemwe noneho ni ijwi ry’Imana, si iry’umuntu!” – Ibyakozwe n’intumwa 12:20-23

5️⃣. Urupfu rwa Ananiya na Safira bahuje inama yo kubeshya Umwuka w’Imana – Ibyakozwe n’Intumwa 5:1-11

⚪ Igice cya Kabiri cy’abahuje umutima n’inama bafite intego nziza kdi bayigeraho

↪️Abisirayeli bose bateranira kurwanya uwo mudugudu w’ababenyamini bahuje umutima, baba nk’umuntu umwe barabanesha – Abacamanza 20:8-11

🔥Abari mu mwanya umwe bahuje umutima basenga batunguwe n’umuriri uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga. – Ibyakozwe n’intumwa 2:1-11

💦Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama, kandi nta n’umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga – Ibyakozwe n’intumwa 4:32

👏🏽Abapfakazi b’i Yopa babonye Tabita apfuye bahuriza hamwe kurira no Kwerekana imirimo byiza yabakoreye akiriho, Umwuka w’Imana akorera muri Petero azura Tabita – Ibyakozwe n’intumwa 9:36-43

⤴️ None Bakundwa Benedata Bakunzi v’umusaraba n’iki gitera amakimbirane mu bakozi b’Imana❓ mu matsinda (Groups) tubamo❓ mu rugo zacu❓ mu kazi dukora ❓

☑️ Ngana ku musozo dusome

⤵️ Zaburi 133

✓ Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje!

✓ Bimeze nk’amavuta y’igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe, Agatembera mu bwanwa, Mu bwanwa bwa Aroni, Agatembera ku misozo y’imyenda ye.

✓ Kandi bimeze nk’ikime cyo kuri Herumoni, Kimanukira ku misozi y’i Siyoni, Kuko aho ari ho Uwiteka yategekeye umugisha, Ari wo bugingo bw’iteka ryose.

🛐 Matayo 18:19-20 – Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.

🎻 Guhuza umutima kwacu nk’abakristo bituma amasengesho dusenga atagira inkomyi kuko turi ishyanga ryera, abatambyi b’Ubwami bo kwamamaza Ishimwe ry’Imana iduhamagaye mu gihe cya none.

🎻Guhuza Umutima biduha kunezererwa umugisha n’uburumbuke bw’Uwiteka.

Yari Mwene So muri Kristo Yesu
Theogene Niyonzima
Ndabakunda.💞

Leave a Comment

Your email address will not be published.