ICYIGISHO CYO KU WA KANE 27-08-2020 TUGEZWAHO NA KUZO AMINA ANGE

Gukiranukira ahihereye

 

 

Yesu ashimwe benedata

Abalewi 4:5 Uwo mutambyi wasīzwe yende ku maraso yacyo ayazane mu ihema ry’ibonaniro
‭‭

Iki gice cya 4 gitangira kivuga kubyaha bitagambiriwe :
Kamere ituma ducumura, cyangwa dukora ibyaha cyane cyane iyo tutaraba ibitambo ngo dutange imibiri yacu , kamere idukoresha ibyaha byinshi bitagambiriwe.

Ariko Pawulo abwira abaroma : ati:

Abaroma 12:1 «Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.»
‭‭

Dutange imibiri yacu, ibe ibitambo, nk’uko Yesu yitanze, akavuka,

Kenshi bigisha ko Yesu yaje ari 100% umuntu et 100% Imana . Kristo Yatanze umubiri.

Kristo ntiyabagaho kubwe, yabagaho nk’uko Imana ishaka,
Ntiyayoborwaga n’umubiri ahubwo yayoborwaga n’Imana.

Natwe rero dukwiriye kubambwana na Kristo

Abagalatiya 2:20:21
Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira. Simpindura ubusa ubuntu bw’Imana, kuko niba gukiranuka kuzanwa n’amategeko Kristo aba yarapfiriye ubusa.

Pawulo yavuze ko yabambanywe na Kristo

Tubambanwe na Kristo

Dutange imibiri yacu ibe ibitambo

Iyo umuntu yabaye igitambo aba akiranukira ahiherereye ni Imana yonyine iba imureba ubwayo yonyine ,

Urugero Yosefu yabaye igitambo akiranukira ahiherereye

Itangiriro 39:9
«Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”»

Umukristo ahura na ba mukapotifari benshi,

Ariko iyo yamaze kuba igitambo, abyitwaramo neza

Ba Mukristo hari isoko bagezemo , isoko ni ahantu Satani aba atwereka ibyo kugura, ubutunzi, ariko kenshi hari ubwo umukristo yahagwa atabaye maso , ariko kubera gukizwa kwabo umwe muri bagenzi ba Mukristo aricwa.

Gukizwa kwacu, n’iyo twabona bizatuzanira urupfu mu mubiri, kuko imibiri yacu yatanzwe nk’ibitambo turemera tukagera no mu rupfu .

Turemera tukambara ubusa, tugasekwa,

Gukizwa kukatugeza no ku rupfu (Abaheburayo 12:4 «Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha,»

Aya Maraso avugwa kuri uyu murongo ni ayacu ava turwana n’ibyaha , kubwo kwanga icyaha tukaba twakwemera ko amaraso yacu ameneka tuzira gukunda Kristo

Yosefu yabaye igitambo :

Ahura n’amashyari ya ba bene se ariko
Ntiyabanga

Ndetse se abamutumaho ngo abashyitsi impamba , aratumika

Itangiriro 37:13-14
«Isirayeli abwira Yosefu ati “Bene so ntibaragiriye umukumbi i Shekemu? Ngwino ngutume kuri bo.” Aramusubiza ati “Ntuma.” Aramubwira ati “Genda umenye yuko bene so ari amahoro, n’umukumbi yuko uri amahoro, maze ugaruke umbwire.” Nuko aramutuma, ava mu gikombe cy’i Heburoni, agera i Shekemu.»
‭‭
Kamere muntu ituma Abantu bagiriranira amashyari , ariko iyo uri igitambo ntugirira mwene so ishyari, kandi n’abakugiriye ishyari bakaguhemukira urabakunda, ukabashakira ineza

Ageze kwa muka potifari ahabera igitambo kizima

Hari ibishaka kutunaniza bimeze nka mukapotifari, ariko kubera Imana turakomeza

Hari abantu binjiye neza , ngo baba ibitambo bizima , barinjira bagerayo hari n’abandi batinjiye ngo bagere ahera

Hari abatarinjiye bose
Baratandaraye, bari habiri

Byo kuba nkayizari n’Imana, mwe kumera nka Kayini na abeli,

Abelewi 4:6

«akoze urutoki muri ayo maraso ayaminjagire karindwi imbere y’Uwiteka, imbere ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane.»
‭‭

Matayo 6:5-6

«“ ‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.»
‭‭
Mwe gushaka kumenywa n’abantu ahubwo mushake kumera uko Imana ishaka

Mushake ubwami bw’Imana

Amen

Imana iduhane umugisha

Leave a Comment

Your email address will not be published.