ICYIGISHO CYO KU WA GATATU TARIKI 06-05-2020 TUGEZWAHO NA ALEXIS TUGIRIMANA

Bene Data,ndabasuhuje mu izina ry’umwami wacu Yesu Kristo.

Ijambo ry’Imana tuganiraho riragira riti:
HAGARARA NEZA MU GIHE CYAWE


Umubwiriza 3:2,12
Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa, igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikūri.

Nzi yuko ari nta cyiza kiriho kibarutira kunezerwa, no gukora neza igihe ukiriho .

▶️Mu bihe byose ibisanzwe n’ibidasanzwe abizera bacamo,basabwa kubinyuramo gitwari uko byaba bisa kose. 👉Burya na nyuma y’ibihe hari ibindi bihe biyobowe n’Iyaremye ibihe.
👉Uwizera wese agomba kumenya ko imigambi y’Imana ku bantu yayiteguye ku gihe nyacyo ku buzima bwa buri wese kandi ntibeshya.

Iyo uhagaze neza mu gihe urimo bitera Imana guhangana n’ibiguhangara bityo urugamba urwana na Satani agatsindwa mbere y’igihe. Hari igihe uba ukibwira ko bicitse igihe cyarenze,kandi ahubwo urugamba urwana rwararangiriye ku gihe cy’Imana.

▶️Ubwo Dawidi yari mu gihe cyo guhigwa na Sawuli,ibihe bye yabyerekeje ku Mana bituma imurinda imuha kuba umwami ariko nyuma y’urugamba rukomeye yaciyemo. Ese mu gihe cy’urugamba witwara ute?Amaso y’umwuka yaba ajya akwereka ko nyuma y’ibitakoroheye ucamo hari ibindi bihe byiza wasezeranijwe?

📢Rangurura uvuge ko hari ibihe byiza Imana yacu yasezeranije abayikunda

ISEZERANO RY’IMANA RYISHAKIRA INZIRA KU GIHE.

Umubwiriza hari aho agira ati:ikintu cyose kigira igihe cyagenewe; habaho igihe cyo gutabura n’igihe cyo kudoda

Hari igihe kigera bamwe mu byo bahanzeho amaso bigataburwa nyamara hakabaho n’igihe cyo kudodwa aho Imana ifata ibyatabutse ikabidoda. Gusa ntabwo ishobora kubidoda igihe cyayo kitageze.

▶️Menya igihe urimo ugikoreshe neza ntiwinube. Erega nubwo ino turi abashyitsi ariko dutegereje gakondo Imana yasezeranije.

❄️Muri Yosuwa ibice 21 yaravuze ati: Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw’Abisirayeli ryakūtse, ahubwo byose byarasohoye.

👉Ibizasohora kuri wowe cg njye biri mu gushaka kw’Imana ariko ikadukangurira kwitwara neza mu bihe bya none tukiri ino.

Mwene Data,iki ni gihe cyawe kdi cyanjye Imana ishaka ko tubiba imbuto zitari ibijonjori kgo tuzasarure ibyiza igihe cy’isarura kigeze. Kandi tuzaba amahoro nidutumbira Yesu kuko ariwe ugena ibihe akaduha gutuma dutunga imitima y’ubwenge.

Mugire amahoro y’Imana.

Alexis Tugirimana.

Leave a Comment

Your email address will not be published.