ICYIGISHO CYO KU WA KANE TARIKI 07-05-2020 TUGEZWAHO NA NDAYISENGA JEAN PIERRE

ICYIGISHO CYO KUWA KANE 7/5/2020

Thème: “IMPAMVU Z’URWITWAZO.

Bose batangira gushaka impamvu z’urwitwazo bahuje umutima… (Luka 14:18a)

Mu gihe Yesu yari kumwe n’abigishamategeko n’abafarisayo,abigisha, akora ibitangaza imbere yabo ariko benshi bamugenza bamushakaho impamvu.

Mu gihe yabigishirizaga mu migani kwicisha kugucika, umwe mu basangiraga ariko arabyishimira niko kongera kubacira undi mugani by’umuntu watetse ibyo kurya byinshi akararika abantu.

Luka 14:18-20 hose herekana ko abantu nyiri umunsi mukuru yatumiye bwa mbere mu cyubahiro bose banze ubutumire, buri wese ashaka impamvu y’urwitwazo.

Mu muhamagaro twese twahamagariwe wo gukizwa, bamwe banze guhamagara kwiza kw’Imana. Batanga impamvu z’akazi, z’abana, z’abagabo cg abasore babo, z’ababyeyi babo, z’abaturanyi bagoye, z’amasomo agoye…

Muri uyu mugani buri wese muri twe yakwibonamo, Yesu yagaragaje ko abatumirwa bubashywe banze ubutumire kdi batanga impamvu z’urwitwazo, ibyo bikarakaza nyir’ibirori agatuma abagaragu ne ngo bajye mu mayira bahamagare abakene n’indushyi batari bazwi.

Ibi bisobanuye ko natwe tutari dukwiye kugira impamvu duha Imana iduhamagarira gukiranuka buri munsi tugatanga impamvu z’urwitwazo. Ibi birakaza Uwiteka kdi byatuma yihamagarira abandi kuko barahari badatanga impamvu n’imwe. Ubwo buntu twagiriwe twe kubupfusha ubusa, ayo mahirwe aracyahari.

Bigaragara ko abari bararitswe mbere ari abari baziranye bya hafi na nyiribirori. Nkuko jye nawe twamenye Imana twamaze kurarikwa. Impamvu zose twatanga nta gaciro zabona, kuko ni ukwitesha amahirwe kdi tukababaza Umwami wacu Yesu.

Dore zimwe mu zindi mpamvu z’urwitwazo tujya dutanga zibabaza Imana: umwe ati Imana irabizi ko nambaye umubiri, undi ati rwose Imana izi ko nkennye, undi ati nta kundi nari kubigenza,… gusa hari abandi baciye neza mubyo utanga nk’impamvu barakomeza barakiranuka. Nta rwitwazo ruhari rwemewe imbere y’Imana twabona. Turasabwa kwitaba kubwo guhamagarwa kwacu kwiza kw’Imana iturarikira gukiranuka.

Hari imigisha rero Uwiteka duhamagarira, nitutitaba igihombo kiri kuri twe kdi tuzaba tubabaje Imana yari yatugiriye icyizere. Gusa Imana yo izihamagarira abandi kuko tubibona muri Luka 14:21-23.

“Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n’umugore we n’abana be, na bene se na bashiki be ndetse n’ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye.”
Luka 14:26
Bivuga ko hari ibyo tugomba kureka kwikomezaho ngo tubashe kuba abigishwa ba Yesu.

Buri wese muri twe azi ibimubuza gusabana na Yesu, dukwiye kubyikuraho.

“Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye”
(Abaheburayo 12:1)

Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo.
(Abaroma 13:12)

Dukureho impamvu zose, uwiteka azatugirira neza.

Yesu abahe umugisha.

Jean Pierre NDAYISENGA

Leave a Comment

Your email address will not be published.