ICYIGISHO CYO KU WA KANE TARIKI 07/11/2019 Mugezwaho na mwene so Hakizimana Theogene


Umutwe w’ijambo uragira uti:

‘AHARI INAMA NZIZA IBINTU BIGENDA NEZA’

Dusome:Yesaya :1:18
“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.

Hari abanyarwanda bagiye baca imigani kandi najye nasanze ari ukuri.
👉Hari uwavuze ngo abishyize bamwe bakajya inama Imana irabasanga.
👉Undi uravuga ngo ababiri bahuye bakajya inama baruta ijana rirasana.
Aha rero ndagirango turebere hamwe izi nama izarizo kuko inama ziri ubwoko bitandukanye.
1.HARI INAMA ZISENYA
2.HARI N’IZUBAKA
Ndagirango turebe izi nama haba mubuzima busanzwe bwa muntu tubamo ,ndetse tuze no kureba mubuzima bwo mu mwuka nkabagenzi bajya mu ijuru.

Ese inama zimaze iki?
Ese ni ngombwa inama?
Ese utazibonye haricyo byishe?
1.ubu bwoko bw’iz’inama zisenya ni bubi cyane kuko uwazihawe akazikurikiza arasenya ntacyo ageraho .
Ntiyakwiteza imbere nkabandi ahora inyuma aha ndatanga urugero :umuntu ashobora kuba yakorera amafaranga menshi yamugirira umumaro yahura nabantu babanywi bakamugira inama yokujya binywera ndetse kakaba ariwe ubagurira inzoga burigihe uyu muntu uretse gutahana kunywa ntazashobora no guhahira urugo,hari nizindingero nyishi ariko urwo rurahagije.
👌Aha rero tugiye no muburyo bw’Umwuka izi nama mbi zirashukana rwose kuburyo zishora abazumviye mu byaha ndetse kugera no murupfu iyo usomye 2Samweli 13:1 uhasanga umuhungu wa Dawidi witwaga Amunoni aho yabengutse mushiki we Tamali akabura uko azamukoresha icyaha cy’ubusambanyi kuko yari yamukunze haza umugabo witwaga Yonadabu uyu yari mukuru wa Amunoni mwa se wabo amugira inama mbi yo kwirwaza hanyuma mushiki we amutekere amuzanire ibiryo muburiri amufatiremo niko byagenze ariko Amunoni byaje kumuviramo n’urupfu.
2 ngoma 10 Yehobowamu ise amaze kuva kungoma mbibutse ko nawe yagishije inama agiye kubwami abasaza iyo bamugiriye arayanga yemera iy’abasore aho yavuze kumurongo wa 14 ngo Data yabakoreshaga uburetwa njye nzabarushirizaho ati yabakubitaga ibi boko ati njye nzabakubitisha sikoropiyo,burya munama mbi harimo no gukoreshwa uburetwa ndetse no gukubitwa.

2.Reka twivugire no kunama nziza mubuzima busanzwe inama nziza zirubaka abantu bahuje inama ntakintu batageraho kandi iyo umuntu yumviye inama nziza yubaka ubuzima akagenda atera imbere.
No mu mwuka ni uko bimeze inama nziza zituma umuntu yitandukanya nibibi agakurikira ibyiza mwibuke Imana ibwira aburahamu ngo ave mubigirwamana bya se Tera ninabwo yamusezeranije umugisha mwinshi usobanutse kubwo kumvira inama z’Imana bimuhwaniriza no kwizera kwe burya munama nziza habamo umugisha ,hazamo amahoro
Twibukiranye Abamalayika bagiriye Roti inama yo guhunga adapfa baramubwira ngo ntarebe inyuma ariko umugore we yanga kumvira inama areba inyuma aba inkingi y’umunyu nabugingo nubu.

UMWANZURO

Inama nziza zirakenewe mubuzima bwacu bwa buri munsi nibyizako niba hagize ukugira inama yumve ariko nawe ushyiremo ubwenge bwawe ubigenzure wumve ko bikwiriye
Imana nikugira inama wishyira muri logic kuko yo ntikirisha imbaraga nyinshi twibukiranye kwa gidiyoni yakirishije Abisiraheli ibibindi,imuri,amakondera sibi gusa no kuri rya rembo ry’isamaliya yari yakoresheje ababembe ibiryo biraboneka iby’Imana byo ni ukubyitondera .Ariko nayo ijya inama niko twasomye ngo nimuze tujye inama nayo iricara ikajya inama uru ni urugero rwiza cyane.
Imana ibahe umugisha kurakomeza twungurane ibitekerezo no kubyo ntavuze.

Leave a Comment

Your email address will not be published.