Turashima Imana kuko ihora iturangaje imbere kandi yatugeneye ibyiza mu mwana wayo Yesu ngo tubeho mu mahoro yuzuye kandi tugire inyungu mu bwami bwe.
Ishoramari Imana yadushoyemo rirakomeye kuko ikiguzi cyabyo ari amaraso y’Umwana wayo ikunda.
Ezekiyeli 47:12 . Ku nkombe z’uwo mugezi, mu mpande zombi hazamera igiti cyose cyera ibiribwa, ibibabi byabyo ntabwo bizuma, n’amatunda yabyo ntabwo azabura. Bizajya byera uko ukwezi gutashye, kuko amazi yaho ava mu buturo bwera. Amatunda yabyo azaba ibyokurya, na byo ibibabi byabyo bibe umuti uvura.
Mu buhanuzi bwa Ezekieli usomye igice cya 47 usanga yarahanuye ibigendanye n’Umwuka Wera.
Ndagira ngo tuganire ku “Umumaro w’umuntu wuzuye Umwuka Wera”.
Reka tuvuge kuri uyu mugezi nk’umuyoboro unyuramo amazi. Hari umuririmbyi waririmbye ngo: mbe umugende gusa Yesu wuzuye imbaraga, uyu mugende utwara amazi ntabwo ushobora gukakara, uhora uhehereye, kdi ibiti, ibyatsi bimera hafi aho, abahaturiye bajya bahora bafite ubwatsi bw’amatungo. Imboga ntizabura, bene uwo mugezi uba umeze neza kdi ugirira abawuturiye umumaro.
Nibuka Eliya ari ku kagezi Kereti, yabeshejwe hariya n’amazi yanyuraga muri uwo mugezi; umunsi umugezi wakamye yarahimutse, ajya ahandi. ntabwo waturira umugende utagira amazi, ashwiii. Kandi Yesu yaravuze ngo: “Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga (Yohana 7:38)”.
Ntabwo tugomba kwishimira kuba imiyoboro gusa kuko Yesu yanatugize ayo mazi(turi uwo Mwuka), Imana idufashe kdi iduhe kugenda uko turi kose nta n’ibyago dutinya.
Ku murongo twasomye havuze ngo:
- mu mpande zombi hazamera igiti cyose cyera ibiribwa,
- ibibabi byabyo ntabwo bizuma,
- n’amatunda yabyo ntabwo azabura,
- Bizajya byera uko ukwezi gutashye,
- kuko amazi yaho ava mu buturo bwera,
- Amatunda yabyo azaba ibyokurya,
- ibibabi byabyo bibe umuti uvura.
Ya ndirimbo nayo iravuga: Iyaba mfite amababa, mba ngurutse nkagerayo nkaba i Siyoni iteka.
Tubyifuze kuba uwo mugende kandi twuzuyemo amazi kugira ngo aho dukorera akazi, mubiro , ku isoko, abatwara imodoka, mbese buri wese abe uw’umumaro aho ari. Imana ibahe umugisha.
Fidele Amani